Mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mwiri, Akagari ka Kageyo, Mutumwa Pascal utuye mu Mudugudu wa Sabasengo avuga ko akorerwa akarengane n’abakozi bashinzwe ubutaka ku Karere bashaka kumutwara isambu.
Uyu muturage ngo abwirwa ko isambu atari iye kandi we ayifitiye ibyangombwa, mu gihe Ubuyobozi bwo buvuga ko bwabumvikanishije. Ni ibintu Mutumwa Pascal we abona nk’akarengane, nyuma y’aho aboneye ko abakamurenganuye (abashinzwe ubutaka mu Karere ndetse na Gitifu w’Umurenge wa Mwiri) baje bakagabanyamo kane bakabuha abakozi bakora mu butaka ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com, avuga ko abashyirwa mu majwi ku kuba bihishe inyuma y’akarengane Mutumwa yagiriwe, ari Nzayizera Rodrigue usanzwe akora mu by’ubutaka ku Ntara. Uyu na we avuga ko ubutaka ari ubwe ndetse abufitiye ibyangombwa, bikaba bikomeza kumutera ubwoba nk’uko Ubuyobozi yasabye kumurenganura nabwo ntacyo buramufasha.
Ni ubutaka ubundi ngo Mutumwa Pascal yaguze na Mukagahima Genevieve, mu mwaka wa 2016, abugura ari hegitari 15 ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni enye (4). Aba bombi bahererekanyije ubutaka, nyuma ariko icyangombwa cyaje cyanditseho hegitari 12 aho kuba 15 Mutumwa yari yishyuye.
Abisobanura agira ati “Rwose dukora mutation twahinduranyije ibyangombwa, n’ubwo byasohotse binyuranye! Icyangombwa cyaje bavanyeho hegitari eshatu kidahuje n’icya mbere, kuko cyariho hegitari cumi n’eshanu.”
Akomeza avuga ko acyeka ko uku kunyurana kw’icyangombwa cy’ubutaka cyasohotse gitandukanye n’icya mbere, nabyo byagizwemo uruhare n’aba bayobozi kuko muri uyu mwaka (2020) ngo yabonye haza bamwe mu bayobozi b’Akarere bavuga ko ubutaka ari ubwabo ndetse baje kubugabana. Abo ni Nzayizera Rodrigues, Ruzindana Oswald, Rurangirwa ndetse n’uwitwa Justin, barimo abashinzwe ubutaka ku Karere ka Kayonza no ku Ntara y’Iburasirazuba.
Agira ati “Baje bavuga ko ubu butaka bw’aha hantu basanze ari ubwabo, batangira kubugabana! Babugabanyijemo kane ndetse basiga bambwiye ko atari ubwanjye, ahubwo ari ubwabo bahawe n’Akarere.”
Yongeraho ko aba bashaka ubutaka bwe, akeka ko na bo bashaka kubugurisha umusirikare badikanyije hepfo ye ngo kuko yamwibwiriye ko nabutsindira azabumugurira.
Kuba bose baza bavuga ko bafite ibyangombwa by’ubwo butaka bikomeje gutera urujijo, mu gihe na Mutumwa Pascal afite ibindi yahawe amaze kubugura. Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, ivuga ko ubu butaka hegitari 12 ari ubwa Mutumwa Pascal n’umugore we Mukamuzima Aloysie.
Habimana Shadrack utuye mu Mudugudu wa Sabasengo mu Kagari ka Kageyo yemeza ko ubutaka ari ubwa Mutumwa Pascal, akavuga ko abona umuturanyi we arenganywa n’abashaka kumwambura ubutaka.
Agira ati “Uyu mugabo yaraje agura ifamu nk’abandi, [amafamu barayagurisha], yayiguze na nyirayo. Afite icyangombwa cy’ubutaka yahawe na nyir’ifamu wari uyifite mbere, na we yarayihawe na Leta! Twatangajwe n’abantu bashaka kumunyaga, abo Bayobozi bamunyaga ni abashinzwe ubutaka mu Murenge ndetse n’Akarere.”
Umuturage akomeza avuga ko nta rubanza rwabaye nk’abaturage ngo babimenye na bo barwinjiremo, aburane atsinde cyangwa na bo batsindwe. Ati “Ni abantu baza bashyiraho amategeko y’iterabwoba gusa!”
Mutumwa Pascal yahisemo kwishinganisha, abinyuza mu rwandiko yandikiye Akarere ka Kayonza tariki ya 22 Nyakanga 2020 n’ubwo atasubijwe.
Arasaba Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu kumurenganura
Nyuma y’uko ikibazo cy’ubu butaka, Mutumwa Pascal akigejeje ku nzego zigishinzwe mu Karere no mu Murenge atuyemo wa Mwiri; akaba nta gisubizo arageraho, yifuza ko Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buhagarariwe na Perezida wa Repubulika bwabimufashamo akarenganurwa.
Agira ati “Ubu ntawundi wandengera kuko niba Visi Meya yarahageze arikumwe n’Abashinzwe ubutaka ku Karere, niba barazanye kandi na Gitifu w’Umurenge bakagabanya ubutaka bwanjye mo kane; nta wundi wandengera usibye umuyobozi wacu mwiza Perezida Paul Kagame!”
Munganyinka Hope, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Kayonza we yatangaje ko iki kibazo akizi, kandi ko muri uyu mwaka begereye umuturage witwa Mutumwa Pascal bakamubwira ko isambu ahingamo atari iye ko yaza bakamwereka iye; maze arabyanga.
Ati “Mu magambo make nakubwira ko uriya muturage twamubwiye kuva mu butaka bw’abandi akabyanga, gusa dutunguwe no kuba arimo ahindura ibyo twari twumvikanye.”
Uyu muyobozi avuga ko impamvu uyu muturage amaze imyaka muri ubu butaka nyirabwo atari yakaje kubureba, na byo bishoboka kandi ko ari uburenganzira bwe.
Yongeyeho ko ntacyo bafite bongera ku bipimo by’ubwo butaka byafashwe kuko byose bikorwa n’imashini, ko hakurikijwe ibipimo byafashwe na GPS n’abo muri Komisiyo bagaragaje ko (UPI) numero y’ubutaka buteyemo urutoki ihura n’icyangombwa cya Rodrigue.
Ibi byanagarutsweho na Tuyishime Pacifique, ushinzwe iby’Ubutaka ku Murenge wa Mwiri. Ati “Uko mbitekereza ubutaka yaguze hegitari cumi n’eshanu, hanyuma aza guhinga urutoki rufite nka hegitari ebyiri, harimo inka n’indi myaka. Hanyuma akora mitasiyo, biva mu mazina y’uwo baguze bijya mu mazina ye.”
Hari Komisiyo idasanzwe muri iyi minsi igamije gukemura ibibazo by’ubutaka biri mu Ntara y’Iburasirazuba; igenda ireba ibibazo by’amakimbirane, inareba ubutaka abaturage bagiye biha, n’ibindi byinshi muri rusange ngo bikemurwe. Ni nayo igitegerejweho kuvuga ku kibazo cya Mutumwa Pascal, igihe Guverineri w’iyi Ntara, Mufulukye Fred, uyoboye iyi Komisiyo y’ubutaka azavugisha itangazamakuru rikazabitangaza.
Panorama.rw
