Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: Polisi yafashe abasore babiri bibye amafaranga y’umuturage yari kuri telefoni ye

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, abasore babiri uwitwa Maniriho Innocent w’imyaka 31 na Akimana Francois ufite imyaka 25 bamaze kwiba uwitwa Tuyizere Isaac amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 (500,000Frw) bayakuye kuri telefoni ye, nyuma yo kumutekera umutwe bakamenya amafaranga yari afiteho.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko aba bantu bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo bamenye ko umuntu abitse amafaranga kuri telefoni ye. Babanza kumenya nomero yawe ya telefoni, bamara kuyimenya bagahindura umubare wawe w’ibanga ukoresha ubikuza amafaranga kuri telefoni. Hari n’ubwo bahamagara umuntu biyise abakozi ba Sosiyete y’itumanaho, ari nayo mayeri bariya basore bakoresheje biba amafaranga ya Tuyizere Isaac.

CIP Umutesi yagize ati: “Bariya basore babanje guhamagara Tuyizere bamubwira ko ari abakozi ba kimwe mu bigo by’itumanaho bikorera hano mu Rwanda, bakagenda bamuha amabwiriza y’ibyo akora, bakamubwira imibare akanda undi nawe akabikurikiza, baje kumenya umubare w’amafaranga abitse kuri telefoni ye ndetse n’umubare w’ibanga akoresha abikuza amafaranga, bahera aho baramwiba.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko aba bantu bamaze kumenya amafaranga Tuyizere afite kuri telefoni ndetse bafite n’umubare we w’ibanga bahise bajya ku mukozi wa sosiyete y’itumanaho bajya kubikuza ya mafaranga ibihumbi 500.

Ako kanya Tuyizere yabonye ubutumwa bugufi bumubwira ko kuri telefoni ye havuyeho amafaranga. Yihutiye kujya gusobanuza ku kicaro cy’iyo sosiyete y’itumanaho afitiye umurongo wa telefoni bamubwira ko hari umukozi wabo (Iyo sosiyete y’itumanaho) uri i Gikondo mu karere ka Kicukiro ubikuje ayo mafaranga.

Tuyizere yahise yihuta ajya kureba uwo mukozi kuko bari bamaze kumubwira neza aho akorera ahageze koko asanga abo basore baracyahari, abajije uwo mukozi utanga serivisi yemerera Tuyizere ko amaze guha abo basore ibihumbi 500 babikuye kuri nomero ya telefoni bamuhaye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali asaba abantu kwitondera ababashuka babasaba kubabwira imirongo yabo ya telefoni cyangwa imibare yabo y’ibanga bakoresha babikuza amafaranga.

Yagize ati: “Icyo dukangurira abantu ni uko abashukanyi babaye benshi, hari abahamagara biyise abakozi ba sosiyete runaka bakubwira ko watsindiye ibihembo cyangwa bakagusaba nomero zawe za telefoni. Abantu bajye babyitondera kuko ayo ni amwe mu mayeri abajura barimo gukoresha bagatwara amafaranga y’umuntu ari kuri telefoni.”

Tuyizere akimara kubona bariya basore aribo Maniriho Innocent na Akimana Francois yahise ahamagara Polisi iramutabara isanga koko bafite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 491 bari bamaze kubikuza ku mukozi (Agent) w’ikigo cy’itumanaho. Bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gikondo kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000Frw).

Uwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities