Abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bafashe batatu barimo umugabo n’abagore babiri, bafite amavuta ya magendu n’andi atemewe mu Rwanda, azwi ku izina rya mukorogo.
Abo bacuruzi bafatiwe mu murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubwo bari bamaze kubafata, bashatse gutanga ruswa ingana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Umwe muri abo bacuruzi yavuze ko ayo mavuta yari afite agaciro kangana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Ayo mavuta akaba ayazanirwa n’umucuruzi w’umugore.
Yagize ati “Nabyutse mu gitondo njya ku kazi aho ncururiza mpageze mbona hinjiye abantu bambwira ko ari abapolisi. Bansabye kureba amvuta ncuruza mbereka amavuta ya mukorogo nari mfite aho, bansabye kubajyana mu bubiko(Stock), basanzemo andi afite agaciro ka miliyoni enye ya Magendu na mukorogo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu uko ari batatu bakoze ibyaha bitandukanye aribyo gucuruza magendu, gucuruza amavuta atemewe (mukorogo) ndetse no gutanga ruswa.
Yagize ati “Bariya bantu bafatanwe magendu, magendu ntabwo yemewe kuko imunga ubukungu bw’igihugu. Mu Rwanda ariya mavuta ya mukorogo ntabwo yemewe kuko yangiza uruhu rw’abayakoresha, abakiyacuruza barimo gukora ibyaha bikomeye cyane. Ikiyongereyeho bashatse guha ruswa abapolisi babafashe.”
CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko imunga ubukungu bw’igihugu ndetse n’ababifatiwemo bagahomba.
Ati “Ni kenshi dukangurira abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kubera y’uko magendu imunga ubukungu bw’igihugu. Usibye n’igihugu nabo ubwabo iyo bafashwe barahomba kandi baranafungwa, aba bantu bakora ubucuruzi bwa magendu bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bitewe n’uko bagenda hatabona kandi bakanyura mu nzira zitazwi.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO, rivuga ko ibintu birimo ibinyabutabire nka Mercury na Hydroquinone bishobora kwangiza cyangwa kugabanya ubushobozi bw’uruhu mu kurwanya mikorobe zinjira mu mubiri; bikaba byateza indwara zikomeye nk’impyiko ndetse na kanseri.
Uwimbabazi Sarah

MUSEMAKWELI Prosper
October 26, 2020 at 10:18
Ariko guca mukorogo udahereye kubayobozi bayisiga ubasaba kuyireka nugusetsa imikara, byumwihariko noneho agiye kujya akorerwa mu Rwanda