Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kiliziya Gatolika yatanze inkunga y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 294 yo kurwanya COVI-19

Ibikoresho byatanzwe na Kiliziya Gatolika bizashyirwa mu bitaro 10 byayo hirya no hino mu gihugu (Ifoto/Munezero)

Ibinyujije muri Caritas Rwanda, Inama y’Abepisikopi mu Butaliyani mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020 yashyikirije Leta y’u Rwanda ibikoresho bifasha mu guhangana n’ikwirakwizwa rya COVID-19, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 294 (294,475,215Frw).

Iy’inkunga igizwe n’ibikoresho birimo udupfukamunwa, uturindantoki, inkweto z’abaganga, amasabune, imyambaro y’abaganga, ibipimo by’umuriro n’imashini zongerera umwuka abarwayi barembye, bigenewe ibitaro icumi bya Kiliziya Gatolika birimo ibya Ruli na Nemba byo mu karere ka Gakenke; Ndera byo mu karere ka Gasabo; Rilima mu karere ka Bugesera; Kabgayi mu karere ka Muhanga, Mibirizi mu karere ka Rusizi, Kiziguro mu karere Gatsibo; Gatagara na Gakoma mu karere ka Nyanza na Murunda byo mu karere ka Rutsiro.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko u Rwanda rwakiriye iyo nkunga ya Kiliziya Gatulika ibinyujije muri Caritas Rwanda, akaba ari ibikoresho bizafasha mu kwirinda kwandura no kwanduza COVID-19 byagenewe ibitaro 10 bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel ni we wakiriye ibikoresho byatanzwe na Kiliziya Gatolika (Ifoto/Munezero)

Dr Ngamije Daniel, yashimiye Caritas Rwanda n’Abafatanyabikorwa barimo Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Butaliyani, batanze ibi bikoresho nk’ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye muri uru rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Twakiriye neza ibikoresho bijyanye n’ibifasha mu kwirinda kwandura no kwanduza covid-19, tubyakiriye rero muri ibi bihe turimo kugerageza guhashya iki cyorezo ndetse tunashishikariza Abanyarwanda gukomeza kwirinda kwandura no kwanduza iki cyorezo.”

Minisitiri Ngamije yakomeje  ashishikariza abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi gufata iya mbere mu kwirinda iyi indwara, kuko bari ku ruhembe mu kuyirwanya, bigatuma bagira ibyago byinshi byo kuyandura.

Yijeje gukomeza gukwirakwiza ibikoresho mu gihugu hose haba ahagaragaye abarwayi n’aho bataragaragara, kuko ibikoresho bitazahagezwa ari uko umurwayi ahabonetse.

Minisitiri Ngamije kandi yashimye ko ubwandu bw’iki cyorezo bwacogoye muri iyi minsi, avuga ko byose biri guterwa n’imyitwarire y’Abanyarwanda, ariko “imibare ishobora kuzamuka kurushaho cyangwa ikagabanyuka bitewe n’uko twitwaye.”

Abayobozi b’ibitaro bigenewe ibi bikoresho, babwiye itangazamakuru ko bishimye cyane kuko bigiye kubafasha mu bwirinzi bwabo, no kwita ku barwayi neza.

Dr Vedaste Mbayire, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kiziguro, mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, yabwiye itangazamakuru ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Inkunga y’ibikoresho bigenewe kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, ni ibikoresho bije bisanga ibyo twari dufite ku buryo bizafasha abakora mu rwego rw’ubuzima cyangwa abakozi bo kwa muganga”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rilima Dr. Albert Nzayisenga yagize ati “Ni icyorezo rero gifata abantu bose kandi kikaba gishobora no kwibasira ibitaro, abakozi n’ababigana. Ni igikorwa cyiza rero twagishimye cyane kubona ibyo bikoresho byunganira ibyo Leta y’u Rwanda yaduhaye ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima.”

Dr. Eugene Niringiyimana uyonbora ibitaro bya Murunda, na we yashimiye ubu bufatanye bwavuyemo ibikoresho bibongerera imbaraga no kunganira ibyari bisanzwe bihari.

Ati “Kugeza ubu nta barwayi ba Coronavirus turabona barwarira mu bitaro byacu, ariko aho gahunda yo kuvura igeze ni uko abarwayi bafite ibimenyetso bikeya bidakabije bajya bavurirwa mu rugo. Ibikoresho twari tubifite, ariko ibyo kwita ku barwayi barembye ntitwabigiraga, bivuze ko igihe baba babonetse tuzashobora kubitaho.”

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba n’Umuyobozi wa Caritas Rwanda, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yasobanuye ko iyi nkunga yabonetse kubera igitekerezo Caritas Rwanda yatanze mu nama Nkuru y’Abepiskopi mu Butaliyani, nyuma y’aho Papa Francis asabiye ibihugu bikize kunganira ibikennye mu kubona ibikoresho byo guhangana na coronavirus.

Musenyeri Mwumvaneza yagize ati “Twakoze umushinga tuwohereza i Roma ku kicaro gikuru cya Caritas y’Isi yose, basanze utunganye batumanyesha ko Inama y’Abepisikopi mu Butaliyani yiyemeje ko izatera inkunga umushinga wacu yijeje kandi  abanyarwanda ko  ubufatanye bwa Caritas buzakomeza no mu minsi iri imbere, ndetse hakaba hanakoherezwa ibikoresho bimwe mu bigo nderabuzima byegeranye n’ibi bitaro, igihe byaba bibaye ngombwa.”

Yakomeje avuga ko kuva COVID -19 yagera mu Rwanda, Caritas yagiye ifasha abaturage mu buryo butandukanye harimo no kubaha imfashanyo mu gihe u Rwanda rwari muri gahunda ya guma mu rugo, aho hakozwe ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 160, hari nibindi tuzatanga mubigonderabuzima ndetse no mu maparuwasi yacu tubitanga twagendeyye uko twasuye ibiaro tukabona ibitanda bishaje tubona ko dukwiye kubifasha.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite ibigo by’ubuvuzi bibarirwa mu 119, birimo ibitaro icumi n’ibigo nderabuzima 109.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities