Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kirehe: Babiri bafashwe binjiza amafi mu Rwanda mu buryo bwa magendu avanwe muri Tanzaniya

Mu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2020 ahagana saa mbiri nibwo inzego z’umutekano zafashe Munyempundu Jean Pierre w’imyaka 33 na Habimana Gratien w’imyaka 39, bari bafite ibiro 50 by’amafi barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe (panya). Abo bagabo bombi bafatiwe mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Mpanga, Akagari ka Mushongi, Umudugudu wa Gitoma.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bariya bagabo bafatiwe ku cyambu cya Gitoma barimo kwinjira mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Tanzaniya.

Yagize ati  “Bariya bantu bafashwe barimo kwinjira banyuze mu nzira zitemewe, ariya mafi ateye impungenge kuko ashobora kuba atujuje ubuziranenge ikindi kandi barimo kunyereza imisoro.”

Abafashwe bavuze ko hari umucuruzi ukorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Kabarondo, akaba ariwe ugura imitego akayohereza mu gihugu cya Tanzaniya ndetse akoherezayo abakozi bakajya kuroba mu biyaga byaho bakayamuzanira i Kabarondo.

CIP Twizeyimana yavuze ko nta wakwizera ubuziranenge bw’ariya mafi ariyo mpamvu yatwitswe.

Ati “Bariya bantu binjizaga amafi rwihishwa nta wemenya ubuziranenge bwayo, niyo mpamvu twayatwitse ataragera mu baturage akaba yabagiraho ingaruka ku buzima.”

Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare igihe hari umuntu babonye acuruza ibiribwa cyangwa ibinyobwa batizeye ubuziranenge bwabyo.

Abafashwe bahise bajyanwa mu kato kugira ngo hasuzumwe ko nta cyaorezo cya COVID-19 bafite nyuma bakazashyikirizwa ubutabera.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities