Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwambara agapfukamunwa bishobora gukururira umuntu ibyiyumviro bibi _OMS/WHO

Binyujijwe ku rubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), yavuze ko abaganga barwaje abarwayi ba Covid-19, abarwayi ndetse n’undi wese ugaragaza ibimenyetso by’icyo cyorezo; ari bo bonyine bemerewe kwambara udupfukamunwa. Muri ubu butumwa bavuga ko agapfukamunwa gashobora kuba intandaro yo kugira ibyiyumviro bibi mu buzima.

OMS ivuga ko kuba agapfukamunwa gashobora gutera ibyuyumviro bibi ku buzima bwa muntu, ari impamvu yatuma udupfukamunwa dukurwaho ku bantu batarwaye cyangwa badafite aho bahuriye n’abarwayi ba Covid-19.

Muri ubu butumwa uyu muryango utangaza ko abantu bemerewe kwambara apfukamunwa ari abaganga bakurikirana abagaragaweho Corona virus, abarwayi ubwabo ndetse n’undi wese ufite ibimenyetso bya Covid-19 (nk’ibicurane, inkorora ndetse n’umuriro mwinshi).

Ibi byaje bivuguruza ibyari baratangajwe na American Public Health, ko buri wese agomba kwambara agapfukamunwa mu gihe agiye mu ruhame.

Itangazo ryatanzwe na OMS mu kwezi kwa Werurwe, ryagiraga riti “Apapfukamunwa kagomba kwambarwa n’umuganga uvura abarwayi ba Covid-19 n’undi wese ufite aho ahuriye n’aba barwayi, cyangwa ufite ibimenyetso by’indwara z’ubuhumekero”; Ntabwo ryigeze rihinduka n’ubwo Ibihugu byinshi byashyizeho itegeko ry’uko buri wese agomba kwambara agapfukamunwa aho ari hose.

Mu bushakashatsi bwakozwe, ikigo cyiwa Centers for Disease Control and Prevention (CDC) kivuga ko mu gihe udupfukamunwa dukoreshejwe neza, dushobora guca intege ikwirakwira rya Covid-19 ku kigero cya 80%.

Umwe mu bakorera CDC, April Baller yagize ati “Agapfukamunwa gashobora gutuma umuntu agira ibyuyumviro bibi mu gihe ukambaye atarwaye, ariko ku muntu urwaye agomba kukambara kugira ngo atanduza abandi. Niba rero udafite ibimenyetso by’indwara z’ubuhumecyero, ntabwo ukeneye kwambara agapfukamunwa”.

Gusa na none iki kigo kivuga ko agapfukamunwa kagomba kwambarwa, igihe uburyo bwo guhana intera hagati y’abantu bidashoboka.

Panorama.rw

Source: Foxnews

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities