Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka26: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abandi banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka

Ibiro bya Loni bikorerwamo n'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (Ifoto/RNP)

Buri mwaka tariki ya 07 Mata abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose batangira icyumweru cy’icyunamo cyahariwe kwibuka inzirakarengane z’abatutsi barenga Miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 07 Mata 2020, abapolisi b’u Rwanda aho bari mu mahanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’abandi banyarwanda n’abanyamahanga kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Kuri iyi nshuro ya 26 umuhango wo kwibuka wabereye mu bihugu bya Centrafrique, Sudani y’Epfo no mu gace ka Abyei ahari abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri ibyo bihugu.

Uyu muhango wabaye hazirikanwa ingamba ziriho muri iki gihe zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi aho byabaye mu buryo budasanzwe abantu birinda kwegerana ari benshi.

Habaye umunota wo guceceka ndetse n’amabendera arururutswa kugera muri kimwe cya Kabiri mu rwego rwo guha agaciro inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994.

Abari mu butumwa bw’amahoro bakurikiye imihango yo kwibuka ndetse n’ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri televiziyo y’u Rwanda aho bari mu mahanga.

Mu butumwa bw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko ubwicanyi bwateguwe ndetse n’ibindi byaha byakorewe abatutsi byasigiye Isi isomo rikomeye.

Yagize ati: “Turimo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Uyu munsi, twongeye kwiyemeza kurinda abaturage b’abasivili, twirinda ko Jenoside yazongera kuba ahandi ku Isi.”

Yakomeje avuga ko ari inshingano za buri muntu mu gushimangira uburenganzira bwa kiremwa muntu n’agaciro ka buri muntu hubahirizwa amategeko.

Ati “Ubu turimo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi turwanya urwango mu buryo bwose rwagaragaramo. Duterwa imbaraga n’umurava w’abarokotse ubwo bugome ndetse duterwa imbaraga n’umurava w’abakoze uko bashoboye bagahagarika ubwo bwicanyi.”

Yashimiye abanyarwanda bose bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, avuga ko serivisi batanga zikomoka k’ubwitange bwabo bikaba bitanga icyizere.

U Rwanda rufite abapolisi barenga 1000 bari hirya no hino ku Isi aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Imihango yo kwibuka irakurikiranirwa kuri radiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga abantu bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities