Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka26: Imiryango 22 y’Intwaza mu karere ka Ruhango yararemewe

Imiryango 22 y’Intwaza zo mu mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, ku wa 13 Mata 2020, bashyikirijwe inkunga irimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, byatanzwe n’umucuruzi wo muri ako karere.

Mukeshimana Odette ni umwe mu babyeyi batuye muri uwo mudugudu. Ashima inkunga y’ingoboka bahawe, ashimira ubuyobozi bw’akarere bubahora hafi, anashimira Mutabazi Ferdinand, umucuruzi wabagaragarije igikorwa cy’urukundo.

Mukeshimana yagize ati “Nkubwize ukuri nsanzwe mbaho nta munsi y’urugo ngira, kuba mbonye iyi nkunga rwose ndishimye; kandi ari uyu mucuruzi n’ubuyobozi burakoze cyane, kuko ibyo bankoreye bimpaye icyizere cyo kubaho kandi neza. Ngewe uyu mucuruzi narinsanzwe muzi akorera hariya ruguru y’isoko rya Ruhango, ariko ni ukuri aradufashije cyane Imana imuduhere umugisha”.

Akomeza avuga ko mu mudugudu wabo barimo ari benshi, harimo abagenerwa bikorwa ba FARG kandi bishimiye igikorwa kiza ubuyobozi bwabagejejeho nkuko bisanzwe. Yagize ati “Ndasaba n’abandi ko iki gikorwa cy’urukundo bajya bakigira. Ufite uko yishoboye afashe utifite, kuko ibi nibyo byiza byo kubaka umuryango nyarwanda”.

Gakuba atuye mu mudugudu wa Bumbogo. yashimiye uwabatekereje ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kubatekerezaho bakabaha ibiribwa ndetse n’ibikoresho byiyambazwa mu masuku no kubika amazi.

Gakuba yagize ati “Numvise nishimiye, iyo ugize amahirwe ukabona umuntu ukwibuka muri ibi bihe byo Kwibuka, noneho dure turi no kuri Pasika ni amahirwe. Igikomeye ni ukubona impano nkiyi utari witeguye kubona. Ibi byatwibukije isengesho dusenge rivuga riti ‘Mana ifunguro ridutunga uriduhe none’; none Imana yibutse gusenga kwacu. Icyo nabwira bagenzi bacu ni uko batahorana agahinda no kwigunga kandi dufite ababa badutekereza.”

Mutabazi Ferdinand Umucuruzi waremeye Intwaza, atuye mu murege wa Ruhango. Avuga ko igitekerezo ntahandi yakivanye uretse kwiyumvamo ko muri iki gihe cyo Kwibuka, agomba gufasha by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “ibi ni ubwacu twabitekerejeho, ni umutima dusanganywe wo gufasha, twahereye hano mu murenge wa Ruhango dutuyemo ndetse tunakoreramo. Ni byiza ko iyo hari icyo urusha umuturanyi umufasha, ukamwegera; niko kubaka umuryango nyarwanda.”

Akomeza avuga ko ari byiza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo badakomeza guheranwa n’agahinda ahubwo bakomeza kubaho kandi bakomeye. Ashishikariza abacuruzi bagenzi be kuba hafi y’abafite ibibazo biturutse ku bihe turimo bikomeye bahereye kubo bakorana n’abo baturanye mu rwego rwo gufashanya.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ubusanzwe abantu bajyaga ku nzibutso mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubu kubera Icyorezo cya Koronavirusi, kwibuka byakorewe mu rugo.

Agira ati “ubu turimo gukoresha uburyo nk’ubu bwo kubafasha, tubageraho, tubahumuriza ko batari bonyine. Si byiza ko abantu baheranwa n’agahinda kuko hari ababa babatekerezaho.

Akarere ka Ruhango gafite Imidugudu 13 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu munsi hafashijwe bamwe mu batuye mu mudugudu wa Bugombo, aho bizashoboka bazakomeza kujyenda babaha ubundi bufasha.

Gufasha abatishoboye birakorwa n’abantu batandukanye mu gihugu hose, mu rwego rwo kunganira Leta mu kugeza kubatishoboye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ryo ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, ubwo yatangaje ko hateguwe uburyo bwo kwita ku batishoboye muri ibi bihe bidasanzwe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities