Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu Rwanda hatangije igikorwa cy’urubyiruko cyiswe “Generation Unlimited”

Ku wa 3 Nzeri 2020 mu kiganiro cyihariye hamwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), hatambutse ikiganiro kivuga kuri gahunda nshya zigenewe urubyiruko binyuze mu gikorwa cyiswe “Generation Unlimited” youth initiative.

Icyo gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda, imiryango ifite ibyo ikorana n’urubyiruko, abantu muri rusange, Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko, Fodé Ndiaye Uhagarariye Umuryango w’abibumbye mu Rwanda, na Mohamed Fall Uhagarariye UNICEF mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo.

Muri iki kiganiro urubyiruko rwagaragaje ko mu mbogamizi zituma urubyiruko rutabyaza umusaruro amahirwe ahari, harimo ireme ry’uburezi riri hasi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bigatuma urubyiruko rutabasha guhanga ibishya uko bikwiye ndetse no ntirubashe guhatana ku isoko mpuzamahanga.

Icyakora kuri Origene Igiraneza, rwiyemezamirimo w’urubyiruko washinze ikigo cy’ikoranabuhanga, EdTech, gikorera mu bihugu 10 birimo u Buyapani na Australia, ngo urubyiruko ubwarwo rukwiye gukurana umuco wo kumenya kubyaza amahirwe imbogamizi zikibangamiye imiryango ruturukamo.

Ati “Ntabwo waza hano ngo unyumvishe ko nyuma yo kurangiza amasomo ari bwo wabonye icyo ugomba gukora, oya! Ibyo ntabwo ari byo! Ni ibintu byakabaye bihera hasi ku buryo umwana w’imyaka 10 atangira kwiga uko yacuruza ikintu runaka, kuko muri uko kubimenya yungukiramo n’ubundi bumenyi burimo itumanaho, kwamamaza n’ibindi byinshi. Kandi uko ukomeza gutekereza uko ibyo ubikora iwanyu bijyana no gutekereza uko wakwaguka ukoresheje ikoranabuhanga ukabasha gucuruza ku Isi hose!”

Ku rundi ruhande ariko, ngo abakuze na bo bafite inshingano yo gutera akanyabugabo abakiri bato kugira ngo batangire kwitoza kuzavamo ingirakamaro hakiri kare, nkuko Boris Karenzu, uyobobora abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama abisobanura.

Ati “Nimureke duhe amahirwe urubyiruko. Nimureke tubashyireho uburyo, tubahe urubuga bakore, tubahe amahirwe bakore ibi bintu kuko nubwo bakosa cyangwa bakagira aho basobwa mushobora gukomeza kubigisha no kubakosora! Ubwo ni bwo buryo bwonyine buzatuma bakura babashe kwaguka mu byo bakora kandi namwe ni ko mwakuze! Ntabwo wasiga umwana mu rugo ngo yicare arye gusa hanyuma ngo wicare wumva hari undi musaruro umutegerejeho! Ugomba kumuha uburyo ugakurikira impano ye n’ibyo akunda kuko na byo ni ngombwa.”

Igikorwa Generation Unlimited  – cyangwa “GenU” – kigamije guhamya ko abagize urubyiruko bose bari hagati y’imyaka 10 na 24 biga, bahugurwa cyangwa bafite umurimo cyerekezo cya 2030. GenU ifite agaciro gakomeye mu Rwanda, aho abo mu rubyiruko bafite munsi y’imyaka 25 bagize 60 ku ijana by’abaturage. Ifite intego yo kurufasha kugira ubumenyi ngiro, aho intego ari uko mu mwaka wa 2030 urubyiruko rwose ruzaba rushobora kubona akazi rukora.

Ku rwego rw’isi, iyi gahunda iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres, ndetse na Perezida wa Trinidad and Tobago, Paula Mae Weeks.

Mu Rwanda, imikoranire y’inzego zitandukanye za GenU izafasha kugera ku gikenewe mu burezi n’amahugurwa, bifasha urubyiruko kubaka ubushobozi mu buzima butanga umusaruro. Umurimo, hagurwa Amahirwe ahabwa urubyiruko ngo rwihangire umurimo unoze ndetse no Kwiyemeza umurimo nk’ikigenderwaho. Hari kandi Uburinganire no kwiyemeza, hatezwa imbere Amahirwe angana, urubyiruko nk’abakemura ibibazo bakaaba n’abagize umuryango mugari biyemeje, kandi harebwa n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Rosemary Mbabazi, Minisitiri  w’Urubyiruko n’Umuco, yagize ati “Leta y’Urwanda yiyemeje kwinjira mu nshingano ya Generation Unlimited kugira ngo buri wese mu rubyiruko ahabwe amahirwe akeneye mu kugira ubuzima butanga umusaruro. Generation Unlimited iduhaye urubuga rwo guhuza abafatanyabikorwa bose basangiye uku kwiyemeza ngo bagene ibisubizo byiza kandi bigera kuri bose byerekeye iterambere ry’urubyiruko.”

Akomeza agira ati “Turashaka ko urubyiruko rwacu ruba abajyambere batagira imipaka, guhabwa ububasha bwo gukora icyo bashinzwe mu guhindura isura y’Urwanda. Gahunda z’ibanze za Generation Unlimited mu Rwanda zirimo guha ingufu urubyiruko mu ruhare rwarwo nk’abenegihugu, kongera ubushobozi mu kwiyemeza umurimo ku biga mu mashuli yisumbuye, ndetse kwegereza ibikorwa by’ubujyanama ababikeneye.”

Fodé Ndiaye, Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, yagize ati “Nk’Umuryango w’abibumbye mu Rwanda, twongeye gushimangira uko twiyemeje gukorana n’urubyiruko, nk’abayobozi, abafatanyabikorwa n’abafasha mu guhanga no gutanga umusaruro unoze muri gahunda zibagirira akamaro. Amajwi y’urubyiruko agomba gukomeza kumvwa cyane  mu miyoboro yose iganisha ku byemezo – abato ni bo none hacu, ahazaza hacu ndetse nibo iterambere rishingiyeho.”

Akomeza agira ati “Generation Unlimited izashimangira imikoranire ikomeye na Government hamwe n’abandi bafite uruhare mu guha urubyiruko  ububasha, ubushobozi n’amahirwe yo kugaragaza  icyo bashoboye cyose, guhanga udushya, guhanga imirimo n’ubukungu, ndetse no kubaka Urwanda rubereye bose. Rubyiruko, ni mwe muzahindura isi yacu n’igihugu cyacu kurusha twebwe.”

Julianna Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda mu butumwa yatanze, yagize ati “Kubonera igisubizo ibibazo by’urubyiruko rw’i Rwanda ni ingorabahizi, ariko binabaye amahirwe yagutse. Twemera ko urubyiruko rufite ahazaza hac mu biganza byarwo, kandi ko niba bateguwe neza kugana umurimo, ubushobozi bwo gutera imbere ntibwagira umupaka. UNICEF ifite intumbero yo kubona urubyiruko ruyoboye kandi rufasha mu kurema ibisubizo.”

U Rwanda rutangije GenU mu buryo bw’ikoranabuhanga bikurikirana n’inama ya Komite Nshingwabikorwa yayobowe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, yahuje abafatanyabikorwa barenga makumyabiri baturutse muri Guverinoma, Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango itegamiye kuri Leta. Muri iyo nama, UNICEF yerekanye isesengura rya GenU  ryagaragaje ingorane zihariye, ibibura ndetse n’amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda, maze abafatanyabikorwa bemeranya ku ntambwe zizakurikira zirimo gushyiriraho igenabikorwa rya GenU.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities