Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere mu bagiranye ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero bo mu karere ka Muhanga, babasabye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, bakemura ibibazo by’abaturage kuko abenshi ari abayoboke babo.

Ibi biganiro byabereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, byitabirwa n’abahagarariye amadini n’amatorero akorera muri aka karere bagera kuri 60.  Ibiganiro byitabiriwe kandi biyoborwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jeacqueline ari kumwe n’Umujyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Anastase Bahire.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yabwiye aba bayobozi b’amadini n’amatorero ko bafite uruhare runini mu kunganira leta mu gukemura ibibazo bitandukanye bigaragara mu baturage.

Yagize ati: “Mufite abantu benshi muyobora kandi mufiteho ijambo ku buryo ibyo mwabakangurira babyubahiriza.Turabasaba kugira uruhare rugaragara mu gufasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe bigaragara mu bakirisito muyoboye cyane cyane nk’imiryango ibanye nabi mukagerageza kuyunga kuko mubifitiye ubushobozi.”

Umuyobozi w’akarere yabasabye kujya bigisha abakirisito bayoboye gukora bakiteza imbere barwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Ati: “Ndibaza ko mutakwishimira kuyobora abakirisito babayeho nabi bafite abana bagwingiye nabo ubwabo babayeho nabi, kuko n’ijambo ry’Imana rivuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima. Turabasaba rero kujya mubakangurira gukora bakiteza imbere bakanubahiriza gahunda ya leta bakabyaraba abo bashoboye kurera bazabonera ubwisungane mu kwivuza, n’ubushobozi bwo kuybishyurira ishuri.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, Superintendent of Police (SP) Anastase Bahire, we yababwiye ko bafite abayoboke benshi babwira kandi bakabumva vuba nk’abakozi b’Imana bityo mubyo babigisha bakwiye no kujya babakangurira kugira uruhare rwo kwicungira umutekano batangira amakuru.

Yagize ati: “Nk’uko mubakangurira kuyoboka inzira y’Imana no kubahiriza amategeko yayo, mwongeremo no kubakangurira kujya bagira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ntabwo wajya gusenga udafite umutekano. Umutekano uhera k’umuntu ku giti cye ukagera no ku bandi, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we; ibi bigerwaho mugihe wa muturage abonye ikitagenda neza akihutira gutanga amakuru.”

SP Bahire yabasabye kujya bakangurira abayoboke bayoboye kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana cyane abakoresha abana imirimo ivunanye, cyangwa ababakoresha nk’abakozi kandi bataruzuza imyaka y’ubukure,18.

Yanabakanguriye kujya babigisha gahunda ya Gerayo Amahoro kugira ngo barusheho kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurwanya impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga.

Abitabiriye ibi biganiro biyemeje kugira uruhare rukomeye mu gushishikariza abayoboke babo kwitabira gahunda z’igihugu, kugira uruhare mu kwicungira umutekano ndetse no gufasha abo bayoboye mu gukemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities