Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musambira: Abana 20 basanzwe mu isoko bataye ishuri

Bmawe mu bana bajyanwa mu isoko batwaje ababyeyi babo imyaka n'amatungo bagasibywa ishuri (Ifo/Intyoza.com)

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ianganye n’uko abana bose bageze igihe cyo kwiga bagombye kuba bari mu ishuri, bamwe mu babyeyi batesha abana kwiga bakabajyana mu isoko.

Ku wa 28 Gashyantare 2020, abana 20 bari hagati y’imyaka 10 na 16 bafatiwe mu isoko  rya Musambira, mu kagari ka Karengera, umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi. Aba bana bari bataye ishuri baza mu isoko batwaje ababyeyi babo ibicuruzwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko abo bana bamwe bari bikoreye imyaka abandi bashoreye amatungo bari kumwe n’ababyeyi babo bari ku isoko rya Musambira.

Ati: “Hari mu masaha y’ishuri igihe abandi bana barimo kwiga, bariya bo bari bigiriye ku isoko ndetse bari ku mwe n’ababyeyi babo.”

CIP Twajamahoro avuga ko nyuma yo kubona bariya bana babahurije hamwe babasobanurira ko bagomba kwiga kandi babikunze, bakirinda ikintu cyose cyabasibya ishuri. Ababyeyi nabo beretswe ko ibyo barimo gukorera abana babo ari amakosa, ari uguhohotera uburenganzira bw’abana.

Ati: “Bariya abana mbere yo kubasubiza mu ishuri twabanje kubaganiriza tubereka inyungu ziri mu kwiga, tubereka ko ishuri ari ryo shingiro ry’imibereho myiza bagomba kurikunda. Ababyeyi bo twaberetse ko ibyo bakora ari ugohohotera uburenganzira bw’abana.”

Muri iri soko rya Musambira hakunze kugaragara abana bata ishuri, kuko mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 22 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yahasanze abana 11 bari mu byumba byerekanirwamo filime nyamara icyo gihe hari mu masaha y’ishuri.

Usibye muri iyi ntara y’Amajyepfo, hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda imaze igihe iri mu bikorwa byo guca abana birirwa mu masoko cyangwa abirirwa mu yindi mirimo mu gihe nyamara bakagombye kuba bari mu ishuri.

Aha niho Polisi y’u Rwanda ihera isaba umubyeyi uwo ariwe wese ndetse n’abandi bantu bose ko bagomba gukurikiranira hafi uburere bw’abana bakabatoza gukunda ishuri kabone niyo yaba atari umwana wabyaye.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities