Ku cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020, Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yakoze igikorwa cyo kugenzura ko amadini n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu mihango y’amasengesho. Umupadiri yasanzwe asomera misa abakirisitu b’abasaza n’abakecuru yabujuje Shapele.
ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko abakecuru n’abasaza bari muri Shapeli bari begeranye cyane kandi batambaye udupfukamunwa. Ni mu gihe abandi bakirisitu bari muri Katederali nabo batari bubahirije intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kuko intebe isanzwe yicarwaho n’abantu 4 kuri ubu igomba kwicarwaho n’abantu 2 gusa ariko ntabwo byari byubahirijwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (OMS) rivuga ko akenshi abantu bakuze cyane bibasirwa n’icyorezo cya COVID-19. By’umwihariko abarengeje imyaka 60 y’amavuko cyangwa se abafite ibibazo by’ubuzima nk’imyanya y’ubuhumekero, umutima, diyabete n’izindi. Abapadiri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bahanwe hakurikijwe amabwiriza ahana abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
ACP Rugwizangoga yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa. Yagize ati “Icyo dushinzwe nka Polisi ni ukugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe. Kandi tuzakomeza kugenzura neza ko amategeko yubahirizwa nk’uko bisanzwe, twanavuganye n’inzego bireba kugira ngo bagire icyemezo bafatira bariya barenze ku mabwiriza.”
ACP Rugwizangoga yakomeje yibutsa abagize amadini n’amatorero by’umwihariko abahawe uburenganzira bwo gusubukura serivisi ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi bakagira uruhare mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Munezero Jeanne d’Arc
