Umuryango uharanira iterambere ry’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga (RECOPDO), ku wa 12 Kamena 2020, wahaye inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku imiryango 56 y’abamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bafite ubumuga bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19; bo mu turere twa Musanze na Burera. Aba bavuye mu basaga 80 basanzwe bigishwa imyuga irimo gukora no gusana inkweto, ikoranabuhanga n’ubudozi.
Hashize imyaka itandatu hatangijwe umuryango RECOPDO uhuriza hamwe abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga. Mu bikorwa by’uwo muryango harimo no gufasha bamwe banyamuryango bawo. Iyi miryango yahawe inkunga kandi ikaba yahurijwe hamwe aho bari kwigishwa imyuga izabafasha no mugihe kiramye.
Umuyobozi wa RECOPDO, Lt (Rtd) Joseph Sabena, avuga ko gutanga ubufasha bijyanye na politiki y’igihugu yo guhindura imibereho y’imwe mu miryango itishoboye, ariko by’umwihariko abafite ubumuga. Yibutsa abo biga imyuga guharanira kwigira kuko ubumuga bubi ari ukumugara ubwonko. Abashimira intambwe bagezeho mu kwiga ndetse ko banatangiye kwibumbira mu makoperative. Aboneraho gushimira kandi Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ryabateye inkunga binyuze mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), kugira ngo iki gikorwa kigerweho.

Umuyobozi wa RECOPDO, Lt (Rtd) Joseph Sabena aha umwe mu bagerewabikorwa inkunga bagenewe (Ifoto/Rene Anthere)
Yagize ati “Twabonye ubushobozi duhitamo no kujya kureba n’abanyamuryango bacu. Nubwo baba nta kazi baba bafite, ariko iyo haje ikibazo nk’iki kirabasonga n’ubundi baba batamerewe neza cyane. Niyo mpamvu twisuganyije ngo tuze turebe uko twasaranganya, nubwo ari inkunga nkeya, ariko turebe uko twasaranganya mubanyamuryango bacu.”
Akomeza agira ati “Iyi nkunga ni nkeya ariko iragira icyo ibafasha. By’umwihariko turabashimira uburyo mwashyize umwete mu kwiga imyuga kandi buri wese akiga umwuga yihitiyemo bijyanye n’ubushobozi bwe. Kuba mwatangiye kwishingira amakoperative ni intambwe nziza kandi natwe twiteguye kubaba hafi muri urwo rugendo.
Kuri ubu turarwana n’imibereho, ariko ntitwibagirwe no kubahiriza amabwiriza ya Leta tutisanga twanduye iki cyorezo; kuko cyahura n’ubumuga dufite tukarushaho gusharirirwa n’ubuzima. Niyo mpamvu kwambara agapfukamunwa ari ngombwa no kwirinda gusuhuzanya tubyirinde cyane.”
Mwambutsa Alex, Umukozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko inkunga y’amasomo y’imyuga abafite ubumuga barimo guhabwa ari amahirwe bafite badakwiye gupfusha ubusa, abasaba gukomeza kongera imbaraga mu byo bakora.
Yagize ati “Amasomo muhabwa hari benshi baba bayakeneye, kuba ari mwe bahisemo ni amahirwe mwagize. Hari abafite ubumuga benshi bagiye bagira aya mahirwe yakwiga nk’icyumweru kimwe akabijugunya, akagenda; ati ‘iyi computer ndi kwiga se mfite ubumuga izamarira iki?
Nyuma y’umwaka umwe ugasanga abo biganaga ni abakire naho undi aririrwa muri za kanyanga. Mwige iyi myuga muyishyizeho umutima n’amakoperative mugiyemo mukore neza bizabaha inyungu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, dufite inshingano z’imibereho myiza y’Abanyarwanda, ni cyo cyatuzanye hano ngo turebe ibyo mwagezeho mu rwego rwo kubashakira ubufasha ku buryo iyo mukora neza, ibiboneka ni mwe muba aba mbere mu kubibonaho”.
Bizimana Domonique, Uhagarariye ihuriro Nyarwanda ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga -NUDOR, yashimye RECOPDO uburyo imaze kwiyubaka mu gihe gito imaze, aho abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga bifitiye icyizere cy’ubuzima bwiza babigizemo uruhare. Ashima uburyo abafite ubumuga bakomeje kugira uruhare mu kurwanya Coronavirus.
Ati “Kugeza ubu mu makuru dufite, ni uko mu bantu bafite ubumuga nta n’umwe urandura Coronavirus. Dukomeze twirinde twubahiriza amabwiriza duhabwa n’abayobozi bacu”.
Icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije u Rwanda n’isi muri rusange, muri iki gihe ni kimwe mu byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa bamwe mu miryango igaragara nk’itifashije, by’umwihariko ku bafite ubumuga harimo n’abamugariye ku rugamba. Abahawe ubufasha bavuga ko hari icyo bigiye guhindura ku mibereho yabo.
Shirumuteto Innocent afite ubumuga bwo kutabona, akaba yiga ikoranabuhanga. Agira ati “nkatwe tutabona twiga ubwo bumenyi twifashishije ibikoresho bihambaye bituyobora. Impamvu nahisemo ikoranabuhanga ni uko mu kazi kanjye ka buri munsi gukora raporo byajyaga bingora, ariko ubu akazi nshinzwe ndagakora neza”.
Nkundabose Myriam afite ubumuga bw’ingingo, akaba akomoka mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, avuga ko kwiga imyuga byabafashije kuva mu bwigunge. Agira ati “ndashimira abaduhurije hamwe ubu tukaba ntabwingunge tukibamo aho naje ntazi gufata n’icyuma ariko ubu gukora inkweto ndebaho. Kuba mfite ubumuga kandi nkaba nize umwuga ni kimwe mu bishobora kundinda ibishuko, byanshora mu ngeso mbi najyanwamo n’abasore.”
Twagirayezu Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutabona, aremeza ko amasomo yize yatangiye kumugaburira, dore ko ageze ku rwego ruhambaye mu gukora inkweto mu mezi atatu bamaze biga.
Ati “Ubu ni bwo turi gusoza amasomo, hari aho tuvuye n’aho tugeze. Tugiye kujya ku isoko nk’abandi. Mfite ubumuga bwo kutabona ariko kuba nkora inkweto nk’izi zimeze neza, icya mbere ni mu mutwe, ubu ntabwo mbona ariko iyo umuntu afite mu mutwe habara, intoki zigenda ziyoborwa n’uwo mutwe, ubu ndagendana n’ababona.”
Mukeshimana Veneranda umukozi muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), ushinzwe guhuza Komisiyo n’abafatanyabikorwa bayo, ashimira RECOPDO uburyo ikomeje kwita ku bamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga babafasha guharanira kwigira.
Yasabye abagenerwabikorwa ba RECOPDO, kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kwigishwa imyuga, abasaba kandi gushyira mu ngiro amasomo bahawe, bakaba umusemburo w’iterambere w’aho bagiye gukorera, bagafasha n’abandi basanze guhindura imyumvire bakinjira mu rugamba rw’iterambere.
Inkunga abagenerwabikorwa ba RECOPDO bahawe irimo Kawunga, Umuceri, Ibishimbo, amavuta yo guteka n’isabune. RECOPDO ifite abanyeshuri basaga 80 barimo kwigishwa imyuga bakomoka mu turere twa Musanze na Burera. Uyu muryango umaze guha inkunga abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga bagera 97 bo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyagatare, Burera na Musanze.
Munezero Jeanne d’Arc na Rwanyange Rene Anthere
