Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, arahamagarira ibihugu bigize uyu muryango kurushaho gufatanya no kureba kure kugira ngo byubake ahazaza heza. Madame Mushikiwabo yabitangaje ubwo ku wa 20 werurwe 2020 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Francophonie.
U Rwanda ku wa 20 Werurwe 2020, rwifatanyije n’abavuga ururimi rw’igifaransa ku isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Francophonie. Ni muri urwo rwego amabendera y’uyu muryango yari yakwirakwijwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ahasanzwe hashyirwa imitako mu gihe cy’iminsi mikuru.
Kwizihiza uyu munsi muri uyu mwaka bikaba byanabaye intangiriro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa umaze ushinzwe. Ibikorwa byose byari biteganyijwe muri uku kwezi kwa gatatu bijyanye no kwizihiza iyi sabukuru byarasubitswe kubera icyorezo cya COVID 19.
Nk’uko tubikesha RBA, Umunyamabanga mukuru wa Francoiphonie Madame Louise Mushikiwabo, asanga ibyagezweho na Francophonie mu myaka 50 bishimishije, birimo cyane cyane guteza imbere indangagaciro guteza imbere urubyiruko n’ibindi.
Ati “Mu ntangiriro za francophonie hari hagamijwe ubufatanye bugendewe ku rurimi rw’igifaransa.iyo ntego yari igoye. Nyuma y’imyaka mirongo itanu, twavuga ko iyo ntego yagezweho ku rugero runini. Nyuma y’imyaka mirongo itanu hari isano ikomeye cyane hagati y’abaturage bavuga igifaransa bahuriye ku ndangagaciro zimwe. Nyuma y’imyaka mirongo itanu, ururimi rw’igifaransa rukomeza umuryango wacu, rwabaye umusemburo w’ibikorwa byinshi mu nzego zigenda zirushaho kwaguka.”
Mushikiwabo yasabye ibihugu bihuriye muri Francophonie kubakira ku bimaze kugerwaho, bigaharanira ko ibyiza by’iterambere rirambye byagera kuri bose.
Yagize ati “Turifuza umuryango urangwa n’imiyoborere myiza, uharanira ko ibihugu byose bifatwa kimwe. Kugira ngo Francophonie yinjire bidasubirwaho mu bihe bizaza, ubutwererane hagati y’ibihugu bugomba gushingira ku by’ingenzi bireba isi yose, uburezi bufite ireme kandi kuri bose; uburumbuke busangiwe bugendanye n’iterambere rirambye kandi butangiza isi. Francophonie yo mu bihe bizaza, ikwiye rero kudusubiza ku byiza byo mu ntangiriro; ni ugushyira hamwe tugakomera ku mahame y’ingenzi umuryango ushingiye ho bigahuzwa n’ibibazo by’iki gihe, ari byo bizadufasha gutera imbere bihamye, kureba kure no kugera kuri byinshi.”
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter, Ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta, yagize ati: “muri ibi bihe bikomeye kubera icyorezo cya COVID 19, ni ukwibutsa abantu bose ko ubufatanye ari ngombwa, kugira ngo dusigasire ejo hazaza, dusangiye by’umwihariko mu miryango yacu nk’abavuga igifaransa. Twese hamwe tuzatsinda.”
N’ubwo ibikorwa byo kwizihiza imyaka 50 ya Francophonie muri uku kwezi kwa gatatu byasubitswe, ariko hateganyijwe uburyo bwo kwegera urubyiruko no kurutega amatwi guhera mu kwezi kwa kane uyu mwaka ibitekerezo ruzatanga bikazagezwa ku nama ya 18 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma iteganyijwe kubera i Tunis muri Tunisia ku matariki ya 12 na 13 Ukuboza 2020, aho urubyiruko ruzahabwa umwanya w’ibanze.
Kuri ubu umuryango wa Francophonie ugizwe n’ibihugu 88 abavuga ururimi rw’igifaransa ku isi bo bakaba basaga miliyoni 300 muri abo 60 ku ijana bakaba bari ku mugabane wa Afurika ugizwe ahanini n’urubyiruko.
Ubwanditsi
