Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma/Rukira: Abagabo babiri batwitswe na kanyanga bari batetse

Ingunguru itekerwamo Kanyanga (Ifoto/AFP)

Abagabo babiri bo mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma batwitswe  n’ingunguru ya kanyanga bari batetse,  barakomereka bikabije. Kuri ubu bavurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kibungo.

Bamwe  mu baturage batue hafi  yahoo byabereye  baravuga ko bari mu rugo bumva ikintu gituritse bakikanga bazi ko ari igisasu ariko ngo bakurikiranye basanga ari abantu babiri bahiriye mu nzu. Inzu na yo yaenyutse yose nabari bayirimo  bahiye cyane bikabije. Abinjiye mu nzu ngo barebe, bahasanze ingunguru n’ibindi bikoresho byinshi bigaragaza ko bari batetse kanyanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Muvandimwe Laurent,  wemeje aya makuru, avuga ko abo bagabo babiri bari batetse kanyanga ahantu mu nzu nto iri mu bwihisho,  bikaba bayamenye mu masaha ya saa saba z’amanywa (13:00) tariki ya 16 Nzeri 2020 mu mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Kibatsi, Umurenge wa Rukira.

Ati “Bari bihishe mu gikoni cya Habanabakize Cyriaque barimo bateka Kanyanga hanyuma iza kubaturikana. Bababaye cyane kuko bahiye umubiri wose uretse igice cy’umutwe ariko ahandi bahiye cyane.”

Avuga ko atari ubwa mbere muri kariya gace hafatiwe abaturage batetse Kanyanga, agasaba abaturage kutabyijandikamo kuko byabagiraho ingaruka.

Yakomeje avuga ibikorwa nk’ibi byo guteka kanyanga byasaga n’ibyacitse nyuma yaho muri Gashyantare uyu mwaka hafatiwe umuyobozi w’umudugudu ayitetse agafungwa nyuma akaza no gukatirwa. Aho bariya bagabo bari batekeye iriye kanyanga, hasanzwe izindi litilo 10 zayo zishyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo buzazifashije mu kukigenza.

Muvandimwe yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu nk’aba bateka ibiyobyabwenge kugira ngo bakurikiranwe hakiri kare.

Kuri ubu aba bagabo babiri bajyanwe kuvurwa ndetse nibamara gukira bakaba aribwo bazakurikiranwa ku bijyanye no guteka ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Mu cyumweru gishize  mu murenge wa Mushikiri wo mu karere Ka Kirehe, uyu murenge ukaba uhana imbibi  n’uyu wa Rukira wo mu ka Ngoma hafatiwe umugore na we atekeye Kanyanga mu gikoni cye.

Inkuru dukesha umuseke.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities