Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nta nzige ziragera mu Rwanda _MINAGRI

U Rwanda rwiteguye guhangana n'ibitero by'inzige aho byaturuka hose n'ubwo zikomeje guca ibintu mu karere (Ifoto: Ben Curtis/AP)

Mu gihe icyonnyi cy’inzige (Desert Locust) cyagaragaye muri bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irakangurira abaturarwanda kuba maso no gutanga amakuru ajyanye n’ibyonnyi badasanzwe bamenyereye.

Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ryo ku wa 13 Gashyantare 2020, iyi Minisiteri iramenyesha abaturarwanda ko icyonnyi cy’inzige kitaragera mu Rwanda, kandi ko ubugenzuzi bwayo n’izindi nzego bukomeje. Icyonnyi cy’inzige cyagaragaye muri bimwe mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Iri tangazo rigira riti “Mu rwego rwo kwitegura guhangana n’iki cyonnyi, MINAGRI ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi (FAO) ikomeje gukurikiranira hafi amakuru y’icyerekezo cy’izi nzige mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Inzige ziri mu muryango munini w’udukoko tuzwi ku izina ry’ibihore bifite uduhembe tugufi; zikaba zifite amaguru manini y’inyuma azifasha gusimbuka. Aho zitandukaniye n’ibindi bihore ni uko zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rurerure rugera kuri 150 km zidahagaze ziri mu itsinda rinini rishobora kubonekamo izigera kuri miliyoni 150.

MINAGRI n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, inzego z’ibanze, izishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, inzego z‘umutekano biteguye mu buryo bw’ibikoresho n’abakozi gutanga ubutabazi bwihuse mu gihe iki cyonnyi cyaba kigaragaye mu Gihugu cyacu.

Magingo aya, ubugenzuzi bukorwa n’izi nzego buragaragaza ko nta kindi cyonnyi kidasanzwe cyateza abahinzi igihombo. Abahinzi baragirwa inama yo gukomeza gusura imirima yabo buri munsi kandi bagatanga amakuru ku gihe, igihe cyose babonye udukoko cyangwa ibimenyetso bidasanzwe mu mirima yabo, kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse bibaye ngombwa kandi bakirinda ibihuha. Bahamagara kuri telefoni ya MINAGRI 4127 cyangwa bakamenyesha abajyanama b’ubuhinzi n’abagoronome babegereye.”

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities