Ku wa 9 Kanama 2020, Umuryango uharanira iterambere ry’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga (RECOPDO), wahaye inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku imiryango 12 y’abamugariye ku rugamba yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19; yo mu murenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare.
Hashize imyaka itandatu hatangijwe umuryango RECOPDO uhuriza hamwe abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga. Mu bikorwa by’uwo muryango harimo no gufasha bamwe banyamuryango bawo. Kuri iyi nshuro batanze inkunga ifite agaciro kagera ku bihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wa RECOPDO, Lt (Rtd) Joseph Sabena, avuga ko gutanga ubufasha bijyanye na politiki y’igihugu yo guhindura imibereho y’imwe mu miryango itishoboye, ariko by’umwihariko abafite ubumuga
Yagize ati “Twabonye ubushobozi duhitamo no kujya kureba n’abanyamuryango bacu. Nubwo baba nta kazi baba bafite, ariko iyo haje ikibazo nk’iki kirabasonga n’ubundi baba batamerewe neza cyane. Niyo mpamvu twisuganyije ngo tuze turebe uko twasaranganya, nubwo ari inkunga nkeya, ariko turebe uko twasaranganya mubanyamuryango bacu.”
Icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije u Rwanda n’isi muri rusange, muri iki gihe ni kimwe mu byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa bamwe mu miryango igaragara nk’itifashije, by’umwihariko ku bafite ubumuga harimo n’abamugariye ku rugamba. Abahawe ubufasha bavuga ko hari icyo bigiye guhindura ku mibereho yabo.
Kabayiza Faustin yagize ati “kubera iki cyorezo cyaje mu gihugu cyacu, ubu bamwe ntibakora cyane; ku bafite ubumuga bwo nta kazi gahari, ni uguhora twicaye hamwe; ariko ibi byiryo biziye igihe kandi bikaba bigiye kutwunganira mu buzima busanzwe bwa buri munsi ndetse no kubana bacu bari bashonje.”
Uwamariya Florence yagize ati “Njyewe ndashimira cyane aba bantu badutekerejeho. Nk’ubu nari maze iminsi ntahari ndwaje umwana muri Burera i Butaro, nkaba naraye nje nimugoroba. Murumva rero ko kuba mbonye icyo kurya ndetse nabo nasize n’umwana urwaye, nkaba mbonye icyo kumugaburira ko ari iby’agaciro; ni ibyishimo byinshi kuri njye.”
Yakomeje ashimira cyane kandi avuga ko abonye fondasiyo agiye guheraho atagiye kwiruka mu baturage asabiriza icyo amuha, kandi anavuga ko kuba bibutse kubageraho ari bimwe mu bibanezeza bikabarinda kwiheba.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta, Rusagara Thaddée avuga ko usibye mu gihe cya COVID-19, abafite ubumuga bazakomeza gufashwa nk’uko bisanzwe bikorwa.
Yagize ati “no mu bihe bitari ibya COVID, abafite ubumuga basanzwe bitabwaho cyane nko muri gahunda zo kubavuza kwa muganga nk’ababa bakeneye insimburangingo n’inyunganirangingo kandi haba n’ababa bakeneye amagare yo kugendamo. Buri mwaka dutanga amagare ijana no mu bundi buryo bwo kwiteza imbere kugira ngo bave mu bukene tukaba tunabasaba kwibumbira mu matsinda; ayo matsinda agaterwa inkunga.”
Kugeza ubu mu karera ka Nyagatare harabarurwa abafite ubumuga bagera ku bihumbi cumi n’umunani (18,000) harimo n’abagera ku ijana na makumyabiri (120) bamugariye ku rugamba; uretse umuryango wa RECOPDO ubahuriza hamwe hagamijwe kuzamura imibereho yabo amatsinda y’abafite ubumuga mu karere ka Nyagatare buri mwaka agenerwa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, agashyirwa mu bikorwa bibabyarira inyungu.
Munezero Jeanne d’Arc
