Ibitaro bya Kigeme biherereye mu karere ka Nyamagabe, byahagaritse Serivise ku bigana bose nyuma y’uko hagaragayemo umuganga n’umuforomo banduye icyorezo cya COVID-19.
Nk’uko tubikesha igihe.com, ni nyuma y’itangazo Ibitaro bya Kigeme byashyize ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, basabye ababigana bivuza bataha ko serivise z’ubuvuzi n’izindi bazaga kuhasaba bajya kuzisaba ku bigo nderabuzima bibegereye.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko abatuye mu kagari ka Kigeme mu murenge wa Gasaka aho ibyo bitaro biherereye bashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye kuri bamwe mu bahatuye.
Umwe mu bakozi b’ibyo bitaro yavuze ko abaganga, abaforomo, ababyaza n’abakozi b’ibitaro bose bashyizwe mu kato nyuma y’uko babiri muri bo bagaragayeho icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Twashyizwe mu kato ntabwo turi gusohoka dutegereje andi mabwiriza twese twese. Ejo hari ababonetse banduye Coronavirus, ni umuganga n’umuforomo; bahise babajyana Rusizi kubakurikirana. Turi gufatwa ibipimo twese n’abakora isuku bose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yemeje ko mu bitaro bya Kigeme hagaragaye abantu banduye COVID-19 bituma serivise zose zihagarara kugira ngo habanze hasukurwe.
Ati “Hagaragaye abantu banduye icyorezo cya Coronavirus bituma serivise zose zihagarikwa kugira ngo habanze hasukurwe haterwe umuti.”
Uwamahoro yavuze ko abakozi bose b’ibitaro bya Kigeme bashyizwe mu kato kugira ngo babanze basuzumwe harebwe uko bahagaze ku bijyanye n’icyo cyorezo.
Yasabye abaturage kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima kandi bagatanga umusanzu wabo mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kuyirinda.
Yavuze ko nta gikuba cyacitse kandi umuti urambye wo guhashya icyorezo cya COVID-19 ari ukubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima yo kucyirinda.
Ati “Abaturage bumve ko ibyo basabwa kubahiriza ari umusanzu bari gutanga mu guhashya iki cyorezo. Ntabwo bagomba kubikora ku gahato bacungana n’ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano. Nidufatanya iki cyorezo tuzagitsinda.”
Ibitaro bya Kigeme bifite abakozi bagera ku 160 batanga serivise z’ubuzima n’izindi zitandukanye.
