Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage –PSD, ubwo ryari mu bukorwa byo kwiyamamaza mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, ryijeje abaturage batuye mu karere ka Nyamagabe ko nibariha intebe mu nteko ishinga Amategeko, rizabakorera ubuvugizi hakubakwa imihanda ibahuza n’utundi turere mu rwego rwo koroshya ubuhahirane no kuzamura ubukungu.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, akaba ari na we uyoboye urutonde rw’abakandida depite ba PSD, ubwo yari mu bikorwa byo kwmamaza abakandida b’iryo shyaka mu karere ka Nyamagabe ku wa 24 Kanama 2018.
Mu mihanda uyu muyobozi yijeje abaturage ko bazakorera ubuvugizi harimo umuhanda wa Gasarenda ukagera mu karere ka Karongi n’undi uva i Mushubi ukagera mu Buhanda mu karere ka Ruhango.
Ikindi yijejeho abaturage ni ukubafasha kuvugurura ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza no kuvugurura imikorere yabwo kimwe no kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ku buryo umwaka wajya utangira byararangiye.
Dr. Gatari Callixte, uhagararaiye PSD mu karere ka Nyamagabe, yibukije abaturage ba Nyamagabe kongera kwita ku kuboha ibitebo kuko ari byiza kandi na byo ari Made in Rwanda, ahubwo bagakora byinshi kugira ngo bigere no mu mahanga kuko biri mu bintu biranga umuco nyarwanda. Gusa ashimangira ko bagomba kubikora bakorera hamwe nka koperative kugira ngo biterwe inkunga binakorwe mu buryo bw’umwimerere.
Nizeyimana Alexis, umwe mu bakandida ba PSD, yagarutse ku guteza imbere igihigwa cy’ingano begereza abahinzi ifumbire ku buryo bworoshye, hamwe n’icyayi ku buryo umuturage azajya abona isoko bitagoranye. Ikindi kandi yabakanguriye gukorera hamwe kuko bibafasha kubona umusaruro mwinshi.
Ibibazo abaturage bagaragaza bakeneye kandi ko byabonerwa ibisubizo vuba harimo kubura amazi meza n’umuriro bakaba bifuzako babibafashamo, bakanabona ifumbire ihagije kandi ku gihe.
Munezero Jeanne d’Arc

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD ari kumwe n’urubyiruko bacinya umudiho (Ifoto/Munezero)
