Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe/Kibumbwe: Poste de Sante yafunzwe ituma hari abarembera mu rugo

Ivuriro ry'ibanze (Poste de Sante) rya Bwenda kuri uru ntiritanga serivisi (Ifoto/Rukundo Eroge)

Abaturage bo mu kagari ka Bwenda, Umurenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe, bahangayicyishijwe bikomeye no kuba Poste de Sante ya Bwenda kuri ubu itari gukora bakaba basigaye barembesha abarwayi kuko ikigonderabuzima cyiri kure uvuye aho batuye.

Abaturiye Poste de Sante yubatse mu mudugudu wa Murambi, mu kagari ka Bwenda, ndetse n’abatuye ako kagari muri rusnge, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ivuriro ry’ibanze rya Bwenda begerejwe kuva mu 2017 ridakora neza, kuko rishobora kumara icyumweru ridakora cyangwa se rigakora inshuro imwe gusa mu cyumweru. Ibi ngo bigira ingaruka mu kwivuza kwabo kuko andi mavuriro ari kure cyane.

Iri vuriro ryatangiye kubakwa mu 2016, hanyuma ritangira gutanga serivisi mu 2017. Mukarwego Thacienne na Twizerimana Daniel, bavuga ko kuba iri vuriro ridatanga serivisi nziza bibagiraho ingaruka, kuko kugera ku kigo nderabuzima cya Kibumbwe bibatwara urugendo rugera ku isaha imwe n’igice.

Mukarwego agira ati “Ibi bituma abarwayi baremba cyane kuko kubageza kwa muganga ku kigo nderabuzima biba bitoroshye. Dufite impungenge ko bishobora gukurura kwivuza mu buryo bwa magendu.”

Twizerimana we agira ati “Iri vuriro kuba rikora nabi twabihombeyemo cyane. Kwivuriza hafi bidufasha kutarembera mu rugo kandi bisaba igiciro gito, kuko ubu kujya i Kibumbwe bidusaba gutega moto. Udafite uburyo bwo gutega moto ashobora kurembera mu rugo kandi yarishyuye mituweli.”

Aba baturage bifuza ko iri vuriro ry’ibanze rikwiye gukora buri munsi mu rwego rwo kubafasha kwivuriza hafi kandi abantu bitabahenze. Bavuga kandi ko bizabafasha kurwanya abashobora kwihisha muri iyo mikorere bagakora ubuvuzi bwa magendu, cyangwa bakivuza uko babyumva batagiye kwa muganga.

Iri vuriro ryari ryarabanje guhabwa abikorera nyuma rigashyirwa mu maboko y’ikigo nderabuzima cya Kibumbwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kibumbwe, Ndahiro Jacques, avuga ko imikorere abaturage bavuga ko itanoze y’ivuriro yaturutse ku bakozi bake bo mu kigo nderabuzima cya Kibumbwe. Kandi kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, Akarere ka Nyamagabe katabonye uko gatanga akazi.

Agira ati “Habayeho ikibazo cy’abakozi bake ku kigo nderabuzima cya Kibumbwe, bituma ababonetse bakora basimburana kugira ngo borohereze abatuye hafi ya Poste de Sante ya Bwemba. Byatumye rero haba imikorere itari myiza kuko badakora iminsi yose.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko indi ngaruka ari uko kubera guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, akarere katabonye uko gatanga akazi, bityo ngo haboneke nibura abaganga bakora iminsi yose kuri iryo vuriro ry’ibanze. Avuga kandi ko hari gahunda y’uko iryo vuriro rizongera kwegurirwa abikorera, bityo ikibazo kigakemuka burundu.

Rukundo Eroge

1 Comment

1 Comment

  1. UWIZEYE jeanne

    August 15, 2020 at 10:32

    Mushingirahe muvugako post de sante Bwenda idakora?
    Amakuru mwayahawe nabaturage ibyo amagambo,ese ubuyobozi bwikigonderabuzima ko mutabubajije mumenye niba amakuru muhawe afatika yizewe,mwandike inkuru mufitiye gihamya ,ubwo murabona ibyomuvuga aribyo?
    Gufotora Post de sante ifunze ntibivuzeko idakora nubundi ntigomba kurara ifunguye cyangwa week end ngo yirirwe ifunguye
    Iyo ni inkuru itizewe kuko ntamurwayi mwafotoye yaharembeye yabuze umuvura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities