Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Mu kiyaga cya Kivu hafatiwe umugabo ukwirakwiza urumogi arukuye muri RDC

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019, Polisi ikorera mu murenge wa Kanjongo ku bufatanye n’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bafashe umugabo witwa Bagiriwabo Sembeba Bertin w’imyaka 59, ku  cyambu cya Kirambo afite ibiro 36 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe  n’abarobyi  bakorera mu kiyaga cya Kivu bayobowe na Ndagijimana Elias.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’aba barobyi ko Bagiriwabo Sembera avuye muri Congo kandi ko afite urumogi, niko guhita tugenda duhura n’abo barobyi bamufite turamufata.”

Akomeza avuga ko Sembeba bakimara kumufata yavuze ko urwo rumogi arukuye mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko  yari arujyanye mu kagari ka Mubirori mu murenge wa Kirimbi muri Nyamasheke kandi ko atari ubwa mbere yari aruzanye ko asanzwe abikora.

CIP Kayigi yashimiye ubufatanye bw’aba barobyi na Polisi y’u Rwanda badahwema gutanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko mu kiyaga cya Kivu kuko ngo bayatangira igihe ibyaha bigakumirwa bitaraba.

Yagize ati: “Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage niyo ituma ibyaha bikumirwa bitaraba. By’umwihariko turashimira ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abarobyi kuko bamaze kumenya no gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe. Ntibasiba kuduha amakuru y’abaroba batabifitiye uburenganzira, abarobesha ibikoresho bitemewe, abambukirizamo ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi byaha bikorerwa mu kiyaga cya Kivu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge iyo biva bikagera ndetse n’inzoga zitemewe kuko usanga kenshi aribyo nyirabayazana  y’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.

Bagiriwabo Sembeba Bertin yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kanjongo ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities