Abaturage bo mu murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke bari basanzwe bivuriza ku kigo nderabuzima cya Yove bishimira ko bahawe imbangukiragutabara ariko bakavuga ko hakenewe no gukorwa k’umuhanda uri hafi aho kugira ngo itazasaza vuba. Imbangukiragutabara bahawe ifite agaciro ka Miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nk’uko tubikesha umuseke.rw, abivuriza kuri kiriya kigo nderabuzima bavuga ko bagiraga ikibazo cyo kugera ku bitaro bikuru bya Kibogora cyangwa mu turere baturanye kubera ko nta mbangukiragutabara bagiraga.
Umuturage witwa Muhire yishimiye ko iriya mbangukiragutabara bayihawe ariko ngo bafite impungenge z’uko izangirika vuba kubera ko imihanda yo muri kariya gace itameze neza.
Agira ati: “Nishimiye ko natwe mu murenge wa Cyato duhawe imbangukiragutaba. Kuva natura muri aka gace nabonaga abaturage bavunwa no kujya kwivuriza ku bitaro bya Kibogora n’amaguru kandi bamwe muri bo barembye. Ubu turishimye rwose.”
Sousane Uwingeneye usanzwe ari umuforomo muri kiriya kigo nderabuzima nawe avuga ko ikigo akorera gikeneye kuba gituranye n’umuhanda umeze neza kugira ngo iriya modoka bahawe izakore akazi kayo neza.
Ku kibazo cy’umuhanda utamenze neza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwavuze ko buzi iki kibazo, kandi ko bugiye gukora ubuvugizi ugakorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Madame Mukamasabo Appolonie yagize ati: “Turakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo uriya muhanda uzakorwe vuba mu bihe bidatinze.”
Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ ubwikorezi (RTDA) yitabaga Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, tariki ya 5 Gashyantare 2020, mu byabajijwe harimo icyo giteganyiriza umuhanda wa Cyato-Rangiro.
Umuyobozi mukuru wacyo Munyampenda Imena yavuze ko bagiye kuwushyiramo kaburimbo kugira ngo ube nyabagenwa, kandi ko uri mu yibanze mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Umurenge wa Cyato ukora ku ishyamba rya Nyungwe ukaba umwe mu mirenge 15 y’Akarere ka Nyamasheke.
Uwimbabazi Sarah
