Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyanza: Umuturage yafatanwe caguwa ya magendu

Mu gukomeza urugamba rwo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, ku cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Kibirizi, yafashe uwitwa Nshimiyimana Alexandre w’imyaka 50, afatanwa amabalo ane arimo imyenda ya Caguwa ayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Evode Nkurunziza,  yavuze ko kugira ngo Nshimiyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari wamubonye ajya kubika iyo myenda ahantu mu nzu.

Ati “Umwe mu baturage yamubonye ajya guhisha iriya myenda niko guhita abimenyesha abapolisi bajyayo basanga koko harimo  amabalo ane yuzuyemo imyenda ya caguwa. Nshimiyimana akimara gufatwa yahise yiyemerera ko iyo myenda ari iye ayikura mu gihugu cy’u Burundi anyuze mu nzira zitazwi (Panya).”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza yashimiye umuturage watanze amakuru yafashije Polisi gufata umucuruzi wa magendu, yibutsa abantu ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ndetse ko n’uzajya abufatirwamo azajya abihanirwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati  “Iriya myenda ya caguwa ushaka kuyicuruza agomba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko akayisorera, bariya rero banyura mu nzira zitazwi bagamije kunyereza imisoro, ni icyaha gihanwa n’amategeko.Turashimira umuturage waduhaye amakuru kandi tunakangurira n’abandi gukomeza kuduha amakuru mu gukumira ibyaha bitaraba.”

SP Nkurunziza yakomeje avuga ko muri iki gihe gihe cyo kurwanya icyorezo cya COVID-19 hari umwihariko mu gukurikirana abinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu kuko bashobora kwinjiza mu gihugu icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati  “Uriya muntu yinjiye mu gihugu anyuze mu nzira zitazwi avuye mu gihugu cy’u Burundi. Wasanga anafite icyorezo cya COVID-19, niyo mpamvu dukangurira buri muturarwanda kuba maso akajya yihutira gutanga amakuru ku bantu nka bariya bambuka imipaka rwihishwa.”

Nshimiyimana yahise ajyanwa mu kigo kiri mu murenge wa Busasamana gusuzumwa ko nta bwandu bwa COVID-19 yinjiranye mu Rwanda ubwo yavaga mu gihugu cy’uburundi nyuma akazashyikirizwa ubutabera. Ni mu gihe imyenda yafatanwe yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU).

Ingingo ya 199 yo mu mategeko  agenga  umuryango uhuza ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari y’Amerika (US$5000), ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni eshanu.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities