Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyanza: urukiko rwakatiye Ntaganzwa Ladislas igifungo cya burundu

Ntaganzwa Ladislas, wakatiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020 Urukiko rw’ibanze rwa Nyanza, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imipaka; rwasomeye Ntaganzwa Ladislas uregwa ibyaha bikomeye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, akatirwa igifungo cya burundu.

Ni urubanza rwasomwe mu buryo bumaze kumenyerwa aho urukiko, ubushinjacyaha n’abunganira uregwa bahuye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Ntaganzwa Ladislas wabanje kwanga gukurikirana urubanza, yaje kwemera akurikirana isomwa ry’uru rubanza rwe kuri Skype nka nyuma y’isaha irenga.

Ku isaha ya saa yine n’iminota cumi n’itanu nibwo Inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu cyumba cy’urukiko, Perezida w’iburanisha yabanje kubaza niba abunganira Ntaganzwa Ladislas bahari; Me Alexis Musonera ni we wari uhari naho mugenzi we Laurent Mugabo ntiyabonetse.

Me Musonera yabanje kubwira perezida w’iburanisha ko umukiriya wabo yifuje gusomerwa adahari, yabemereye ko nta kibazo biteza ndetse ko ari uburenganzira bwe.

Umucamanza mbere yo gusubiramo uko iburanisha ryagenze yibukije ko mbere y’uko Ntaganzwa aburana, habanje guteshwa agaciro urubanza yari yaraburanye muri Gacaca, aho yari yarahamijwe ibyaha yaregwaga agakatirwa gufungwa burundu y’umwihariko.

Yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya, aho bavuze ko Ntaganzwa yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda. Yavuze kandi ku ruhare rwe mu kwica Abatutsi bari bahungiye ahitwa i Gasasa, aho ngo yari ari kumwe n’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda.

Ntaganzwa ubwo yari afungiye I Mpanga, urubanza rurangiye, urukiko rwamubajije niba ntacyo yongera ku byari byavugiwe mu rukiko ndetse n’ibihano ahawe, maze mu ijambo rimwe, ati“ Ntacyo”. Nibwo Umunyamategeko (Me) Musonera Alexis wunganira Ntaganzwa Ladislas mu mategeko, yabwiye urukiko ko azajurira.

Ntaganzwa Ladsilas wahoze ari Burugumesitiri w’icyari Komine Nyakizu, muri Perefegitura  ya Butare. Yafatiwe muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo abonywe n’abakozi b’Umuryango w’abibumbye, agezwa mu Rwanda ku itariki ya 20 Werurwe 2016. Urukiko rukaba rwamuhamije ibyaha bitanu birimo icyaha cya Jenoside, icyo gushishikariza abantu gukora jenoside, icyaha cyo kurimbura imbaga, kwica nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, ndese no gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina; rumukaira gufungwa burundu.

Munezero Jeanne d’Arc

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities