Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020 mu masaha ya nijoro ahagana saa yine, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abakora irondo ry’umwuga bafashe abantu batatu, bivugwa ko bategeraga abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite.
Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru itangaza ko abafashwe barimo Hakizimana Eric w’imyaka 30, Twagirimana Evariste w’imyaka 34 na Ngamije Boniface w’imyaka 22.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko hari hashize iminsi abaturage batanze amakuru ko hari abambuzi bitwikira ijoro bagatega abaturage mu mudugudu wa Akishuri mu kagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara bakabambura ibyo bafite.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo bariya bambuzi uko ari batatu bafashwe bamaze gushikuza telefoni uwitwa Abimana, bayimushikuza batazi ko hafi aho hari abapolisi n’abanyerondo bari mu kazi niko guhita babafata.
CIP Umutesi yagize ati: “Uyu musore Abimana yari mu nzira ataha iwabo mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara ahura na bariya bantu uko ari Batatu bashaka kumwambura arataka atabaza, niko guhita bamuniga bamwambura telefone ye yo mu bwoko bwa W2 ifite agaciro k’ibihumbi makumyabiri.”
CIP Umutesi akomeza avuga ko icyo gihe Abimana yatakaga mbere y’uko bamuniga abanyerondo b’umwuga bumvise umuntu utaka bajya kureba agace atakiyemo bahita bahura n’abo bajura bari kwiruka bahita bitabaza Polisi iraza barabafata.
Abaturage batuye muri ako gace babonye abo basore bavuze ko basanzwe bazwiho ubujura cyane ko umwe muri bo yigeze no kujyanwa iwawa kubera ubujura. CIP Umutesi yibukije abagifite ingeso mbi yo kwiba no gukora ibindi byaha ko bibeshya kuko uburyo bwose n’amayeri yose bakoresha bitazabahira.
Ati: “Polisi y’u Rwanda igihe cyose iri maso, kandi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego z’umutekano, uwo ariwe wese uzagerageza kwiba cyangwa gukora ibindi byaha nta kabuza azafatwa. Turagira inama abafite iyo ngeso kuvana amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere bakareka kwambura rubanda ibyo batakoreye cyane ko ingaruka yabyo ari ugukurikiranwa mu mategeko.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abaturage kujya bagaragaza abantu bose bakekaho gukora ibyaha kugira ngo bikumirwe hakiri kare. Aba basore uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.
Ingingo ya 168 mu itegeko no 68 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000Frw).
Rwanyange Rene Anthere
