Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje abakandida depite bo mw’Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage-PSD, bavuga ko bazashyiraho umunsi w’igitabo mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Bageza imigabo n’imigambi yabo ku batuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kanyinya, abakandida b’ishyaka rya PSD bibanze ku burezi bavuga ko bifuza gushyiraho umunsi w’igitabo. Ukazafasha mu gushishikariza abanyarwanda gukunda gusoma, no kwigisha hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.
Mugabo Gilbert, umwe mu bakandida biyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko yagize ati “Ishyaka PSD twifuza ko abanyarwanda babona amashuri ashoboye kandi menshi bityo tukagabanya umubare w’abajyaga kwiga hanze y’Igihugu tuzamura ireme ry’uburezi bwacu. Ku buryo bizafasha no mu gukurura abashoramari mu burezi.”
Yanavuze ko bazegera abafite ubumuga babasha kwitabwaho mu kwiga ndetse no kugezwaho izindi serivisi, ndetse n’abana bafite impano zitandukanye bakazabafasha kuzizamura ngo biteze imbere.
Uhagarariye PSD mu mujyi wa Kigali, Nsabimana Joseph yagarutse ku buryo iri shyaka ryifuza gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi bw’Abanyarwanda.
Yagize ati “PSD izashyiraho umunsi w’igitabo hagamijwe kumurikira abanyarwanda ibitabo bishya by’umwihariko mu mashuri, kwigisha ndetse no kubashishikariza gusoma ku buryo bizaba umuco ntihazabeho uwahishwa mu gitabo ukundi.”
PSD yijeje abaturage gukomeza ubufatanye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza, ibyagezweho muri manda icyuye igihe bibarurwa kw’ijanisha rya 95 ku ijana, bikazarushaho kunozwa no muri manda nshya hagamijwe kubaka Igihugu.
Nadine Evelyne Umubyeyi

Abarwanashyaka ba PSD mu murenge wa Kanyinya bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza (Ifoto/Nadine E.)

Bame mu bayobozi n’abakandida ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyarugenge (Ifoto/Nadine E.)

Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ba PSD muri Nyarugenge bacinya umudiho (Ifoto/Nadine E.)

Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ba PSD muri Nyarugenge bacinya umudiho (Ifoto/Nadine E.)
