Impunzi z’Abarundi 471 babaga mu Rwanda, zatahutse mu gihugu cyabo (Burundi) ku wa 28 Kanama 2020 binjiriye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera. Aba mbere bari bakandagiye ku butaka bw’U Burundi i saa kumi nimwe n’iminota 30 z’umugoroba, aho bakiriwe n’Abategetsi batandukanye ndetse n’abandi banyagihugu benshi.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’imbere mu Gihugu, Petero Nkurikiye, yagiranye na Royal Fm; yavuze ku buryo U Burundi bwishimiye itahuka ry’Impunzi zari zimaze igihe zicumbikiwe n’U Rwanda.
Yatangiye agira ati “Kwakira izi Mpunzi ni ibintu twahaye agaciro cyane, kuko haje n’ Abaminisitiri babiri ndetse n’Abategetsi benshi mu Gihugu cyacu. Iki ni ikimenyetso c’uko iki gikorwa ari icy’igiciro kinshi, murabona kandi ko hari n’Abanyagihugu benshi baje kubakira; ni ibintu rero twahaye agaciro gakomeye kuko twari tumaze igihe tubategereje.”
Yakomeje asaba ko impunzi ziva mu Rwanda bakagiye bazakira byibura kabiri mu cyumweru, ngo barusheho kubakira ari benshi iwabo mu Gihugu.
Ati “Nk’uyu munsi twakiriye abantu barenga 400 bavuye mu Rwanda, mbere y’aho gato twari twakiriye abarenga 600 bavuye muri Tanzaniya. Rero turashaka ko n’aba bava mu Rwanda twabakira ari benshi, ku buryo twabakira kabiri mu cyumweru nk’uko turi kubigenza ku Mpunzi ziri kuva muri Tanzaniya. Ubu turifuza ko nko ku wa kabiri utaha twakwakira abandi nk’aba, bataha mu gihugu cyabo.”

Ku mupaka w’U Rwanda n’U Burundi _i Nemba mu Karere ka Bugesera
Abajijwe uburyo yakira ubushake Leta y’U Rwanda ishyize mu gufasha Impunzi z’Abarundi gutahuka, Petero Nkurikiye yasubije abyemeza anashima ubufatanye bw’Ibihugu byombi.
Yagize ati “Yego rwose ubushake buragaragara, kuko n’aba baje nonaha bahageze baherekejwe n’Abayobozi bakuru mu Gihugu cyanyu (Rwanda) ndetse n’Abakozi ba HCR/ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi. Icyi ni ikimenyetso cy’uko hari ubushake bwa Politike ku ruhande rw’U Rwanda, mu gufasha izi mpunzi gutahuka. Kandi na Minisitiri wacu ushinzwe Ubutegetsi bw’imbere mu Gihugu, mu ijambo rye yabashimiye cyane.”
Nyuma yo gushyikiriza U Burundi abaturage babwo bari barahungiye mu Rwanda mu myaka itanu ishize , Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yavuze ko nta mpunzi zigeze zifatwa bugwate ngo babe babuzwa gutaha, nk’uko kugeza ubu mu Rwanda hakibarurwa Impunzi z’Abarundi ibihumbi 71; Ko byatewe ahubwo n’ibihe bikomeye bya Covid19 isi yose igihanganye nabyo.
Panorama
