Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame asanga amashuri yisumbuye ari ikiraro gifasha urubyiruko kuba indashyikirwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga uburezi bufite ireme by’umwihariko ubutangirwa mu mashuri yisumbuye bwafasha Afurika kugera ku burumbuke n’iterambere ryifuzwa.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje ku wa Kane tariki ya 13 Kanama 2020, ubwo umuryango Mastercard foundation wamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi wakoze k’uburezi bwo mu mashuri yisumbuye yo ku mugabane wa Afurika.

Ni umuhango wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse unatambuka kuri Televiziyo ya CNBC. Raporo yashyizwe ahagaragara yerekana ibyavuye mu bushakashatsi bw’ibanze ku kamaro k’amashuri yisumbuye mu guha urubyiruko ubumenyi buhagije butuma rutanga umusaruro kandi rukabasha no guhatana ku isoko ry’umurimo.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yagaragaje ko amashuri yisumbuye akwiye gutanga ubumenyi urubyiruko rukeneye ngo rubashe kuzana impinduramatwara agamije kugeza Afurika ku hazaza yifuza.

Yagize ati “Urugendo rugana ku burumbuke Afurika irimo ruzashingira ku ireme ry’uburezi ritangwa n’amashuri yacu, kandi amashuri yisumbuye ni ikiraro gikomeye gitegura urubyiruko kugira ngo ruvemo abakozi b’indashyikirwa mu kazi kanyuranye. Iyi raporo irerekana iby’ingenzi dukwiye kwitaho ngo tubashe guhuza uburezi butangirwa mu mashuri yisumbuye n’ahazaza. Amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga agomba kuba inkingi mwikorezi kuko imirimo myinshi mu Isi izakomeza guhindura isura mu buryo butunguranye.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko imiterere y’Isi muri iki gihe irangwa n’impinduka za hato na hato isaba ko ubumenyi butangwa buba busubiza ibyo bibazo bukibanda cyane cyane ku bumenyi, ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyingiro.

Yagize ati “Birakwiye ko amavugurura akorwa mu nteganyanyigisho ahuzwa n’imitegurire y’isuzumabumenyi nyaryo kandi rijyanye n’igihe ndetse n’ibizamini. Ntitugomba kwigisha ibikwiye gusa ahubwo tugomba no gukora isuzumabumenyi nyaryo. Umwihariko wa Afurika uradusaba kugira ubumenyi bwinshi kandi butandukanye mu mikorere yacu kugira ngo n’urubyiruko rwisanga mu ngorane zirusunikira guta amashuri rubashe kuba rwasubukura amasomo mu buryo bworoshye. Ibihamye biri muri iyi raporo bigaragaza ibyo bikwiye no kuba biri no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku buryo abanyeshuri babasha guhindura bakajya cyangwa bagasubira mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro cyangwa mu yandi mashami y’ubumenyi rusange bitabagoye.”

Guhera mu 2006, Umuryango Mastercard Foundation umaze gushora miliyoni 357 z’amadorali mu burezi ku mugabane wa Afurika mu bikorwa birimo kubaka ubushobozi bw’abarimu, gutera ingabo mu bitugu amashuri afite abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 26, guteza imbere ubumenyi mu by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Uretse Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uyu muhango witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo uwahoze ari Perezida wa Liberia Madam Ellen Johnson Sirleaf ndetse n’umuyobozi wa Mastercard foundation ku Isi Madam Reeta Roy.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities