Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Ni ubutumwa bwagiye ahagaragara binyuze ku rubuga rwa X rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Jean-Guy Afrika yari asanzwe akorera Banki Nyafurika y’Iterambere, African Development Bank -AfDB, agiye kuri uyu mwanya, asimbuye Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 20 Ukuboza 2024.
Kuva mu 2008-2010 yari inzobere ishinzwe gusesengura ingamba na politike, umwanya yavuyeho ajya gukorera AfDB, aho yatangiye akora nk’inzobere ishinzwe politike y’ubuhinzi.
Kuva mu 2006-2008, Afrika yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu cyahoze ari Ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA. Iki kigo cyaje guhuzwa na RDB mu 2008.
RDB ni urwego rwashyizweho n’Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry’urwego rw’abikorera.
Panorama
