Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru wa RGB

Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ni ubutumwa bwagiye ahagaragara binyuze ku rubuga rwa X rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Jean-Guy Afrika yari asanzwe akorera Banki Nyafurika y’Iterambere, African Development Bank -AfDB, agiye kuri uyu mwanya, asimbuye Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 20 Ukuboza 2024.

Kuva mu 2008-2010 yari inzobere ishinzwe gusesengura ingamba na politike, umwanya yavuyeho ajya gukorera AfDB, aho yatangiye akora nk’inzobere ishinzwe politike y’ubuhinzi.

Kuva mu 2006-2008, Afrika yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu cyahoze ari Ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA. Iki kigo cyaje guhuzwa na RDB mu 2008.

RDB ni urwego rwashyizweho n’Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry’urwego rw’abikorera.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities