Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, asaba ingabo z’u Rwanda gukomeza gusigasira imyitwarire myiza n’indangagaciro zikomeje kubaranga.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse ku wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2020, ubwo yayoboraga Inama Nkuru y’Ingabo z’u Rwanda yabereye mu ishuri rya gisirikare riherereye i Gako mu karere ka Bugesera.

Abasirikare bakuru mu nzego zitandukanye bitabiriye Inama Nkuru y’Igisirikare cy’u Rwanda (Ifoto/Urugwiro)
Muri iyo nama, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasabye abayitabiriye gukomeza umurego, basigasira imyitwarire myiza n’indangagaciro zakomeje kuranga Ingabo z’u Rwanda. Yabasabye kandi gukomeza kubungabunga ibyagezweho mu rwego rw’umutekano ndetse n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.
Inama Nkuru y’Igisirikare cy’u Rwanda iterana buri mwaka ikaba urubuga rwo gufatiramo ibyemezo no gufata ingamba. Iyoborwa n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda nk’uko biteganywa n’itegeko rigena inshingano, imiterere n’ububasha by’Ingabo z’u Rwanda.

Abasirikare bakuru mu nzego zitandukanye bitabiriye Inama Nkuru y’Igisirikare cy’u Rwanda (Ifoto/Urugwiro)
Nk’uko biteganywa n’itegeko, iyi nama yitabirwa na Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, abaga b’Ingabo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi b’ingabo kuri Diviziyo, Burigade na batayo, abayobozi b’amashuri ya Gisirikare, uw’Ibitaro bya Gisirikare, abayobozi b’amashami anyuranye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, bamwe muri ba Ofisiye bato bo ku cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abo ku rwego rwa Batayo.

Abitabiriye Inama Nkuru y’Igisirikare cy’u Rwanda bubahirije ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (Ifoto/Urugwiro)

Abasirikare bakuru mu nzego zitandukanye bitabiriye Inama Nkuru y’Igisirikare cy’u Rwanda (Ifoto/Urugwiro)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ageze mu kigo i Gako ahabereye Inama Nkuru y’Igisirikare cy’u Rwanda (Ifoto/Urugwiro)
Ubwanditsi
