Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

PSD irifuza ko ubuhinzi n’ubworozi bitandukanywa mu igenamigambi

Hon Theodomir Niyonsenga, Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko; Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze Umunyamabanga Mukuru wa PSD ari na we uyoboye urutonde rw'abakandida b'iryo shyaka na Veneranda Nyirahirwa Visi Perezida wa kabiri wa PSD akaba ari no ku rutonde rw'abakandida depite b'iryo shyaka ku mwanya wa kabiri (Ifoto/Panorama)

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho Myiza y’Abaturage –PSD, rivuga ko guhuza igenzamigambi ry’ubuhinzi n’ubworozi bituma hari kimwe kiburira mu kindi cyane cyane ko ubworozi usanga busigara inyuma kandi n’ubuhinzi ntibutere imbere uko bigombye.

Muri iki gihe abanyarwanda bitegura amatora y’abadepite, imitwe ya Politiki, abakandida bigenga, abahagarariye urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga bose bavuga ibyo bashyize imbere bazakorera abaturage nibaramuka bageze mu nteko ishinga amategeko. PSD ikomanga cyane ku rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangaje ko ubuhinzi n’ubworozi bikwiye gutandukanywa mu igenamigambi.

Agira ati “Iyo usuzumye igenamigambi, ubworozi bugenda buburira mu buhinzi, kuko usanga ibikorwa by’ubuhinzi aribyo bigaragara bifite n’ingengo y’imari nini. Hakwiye rero gahunda zihariye zigenewe ubworozi, kuko kugeza ubu ubworozi bufatwa nk’ishami ry’ubuhinzi kandi bigomba kuzuzanya.”

Dr Ngabitsinze akomeza atangaza ko ubworozi buhawe igenamigambi ryihariye, ikoranabuhanga ryarushaho kwinjizwamo na bwo bukagera ku rwego ubuhinzi bumaze kugeraho. Ibi bikajyana no kubaka ubushobozi bwo guhitamo insoro/intanga z’indobanure zikoreshwa muri gahunda yo gushaka no gutera intanga, kugira ngo haboneke icyororo cyiza cy’amatungo ya kijyambere.

Icyo PSD yongeraho ku gutandukanya igenamigambi ry’ubuhinzi n’ubworozi ni mu rwego rw’ubushakashatsi, aho bavuga ko bukwiye kongerwamo imbaraga kandi bigatandukanywa mu iyamamaza ryabyo.

Banasaba kandi ko hashyirwaho banki yihariye ku buhinzi n’ubworozi kugira ngo ishoramari ryiyongere muri ibyo bice.

Rene Anthere Rwanyange

Hon Theodomir Niyonsenga, Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko; Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze Umunyamabanga Mukuru wa PSD ari na we uyoboye urutonde rw’abakandida b’iryo shyaka na Veneranda Nyirahirwa Visi Perezida wa kabiri wa PSD akaba ari no ku rutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka ku mwanya wa kabiri (Ifoto/Panorama)

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cya PSD kirebana no kwiyamamaza kw’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities