Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho Myiza y’Abaturage –PSD, rivuga ko guhuza igenzamigambi ry’ubuhinzi n’ubworozi bituma hari kimwe kiburira mu kindi cyane cyane ko ubworozi usanga busigara inyuma kandi n’ubuhinzi ntibutere imbere uko bigombye.
Muri iki gihe abanyarwanda bitegura amatora y’abadepite, imitwe ya Politiki, abakandida bigenga, abahagarariye urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga bose bavuga ibyo bashyize imbere bazakorera abaturage nibaramuka bageze mu nteko ishinga amategeko. PSD ikomanga cyane ku rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangaje ko ubuhinzi n’ubworozi bikwiye gutandukanywa mu igenamigambi.
Agira ati “Iyo usuzumye igenamigambi, ubworozi bugenda buburira mu buhinzi, kuko usanga ibikorwa by’ubuhinzi aribyo bigaragara bifite n’ingengo y’imari nini. Hakwiye rero gahunda zihariye zigenewe ubworozi, kuko kugeza ubu ubworozi bufatwa nk’ishami ry’ubuhinzi kandi bigomba kuzuzanya.”
Dr Ngabitsinze akomeza atangaza ko ubworozi buhawe igenamigambi ryihariye, ikoranabuhanga ryarushaho kwinjizwamo na bwo bukagera ku rwego ubuhinzi bumaze kugeraho. Ibi bikajyana no kubaka ubushobozi bwo guhitamo insoro/intanga z’indobanure zikoreshwa muri gahunda yo gushaka no gutera intanga, kugira ngo haboneke icyororo cyiza cy’amatungo ya kijyambere.
Icyo PSD yongeraho ku gutandukanya igenamigambi ry’ubuhinzi n’ubworozi ni mu rwego rw’ubushakashatsi, aho bavuga ko bukwiye kongerwamo imbaraga kandi bigatandukanywa mu iyamamaza ryabyo.
Banasaba kandi ko hashyirwaho banki yihariye ku buhinzi n’ubworozi kugira ngo ishoramari ryiyongere muri ibyo bice.
Rene Anthere Rwanyange

Hon Theodomir Niyonsenga, Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko; Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze Umunyamabanga Mukuru wa PSD ari na we uyoboye urutonde rw’abakandida b’iryo shyaka na Veneranda Nyirahirwa Visi Perezida wa kabiri wa PSD akaba ari no ku rutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka ku mwanya wa kabiri (Ifoto/Panorama)

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cya PSD kirebana no kwiyamamaza kw’abakandida depite (Ifoto/Panorama)
