Panorama Sports
APR FC itwaye igikombe cya sampiyona y’u Rwanda bidasabye umukino w’umunsi wa nyuma, bitewe ni uko Rayon sport inganyije na Vision ubusa ku busa.
Imikino y’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda iyo APR FC na Rayon Sports zitinda imikino yazo byari gusaba ko imikino y’umunsi wa 30 ari wow a nyuma uba.
Gusa nyuma yaho Rayon Sports inganyije na Vision FC ubusa ku busa APR igatsinda Muhazi igitego 1-0
APR yahise irusha Rayon Sports aamnota 4 Kuri ubu ifite amanota 64 na ho Rayon Sports ikagira amanota 60 mu gihe hasigaye umukino umwe ngo Shampiyona isozwe ,
Ibi bivuze ko APR FC yahise yegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda kikaba Icya gatandatu yikurikiranya ikuzuza ibikombe 23 kuva mu 1995 yatangira gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu mwaka APR FC itwaye ibikombe 3, icyo Kwizihiza Intwali z’igihugu, Icy’Amahoro n’icya shampiyona.
