Hifashishijwe ikoranabuhanga ryakurikiranirwaga mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo, Rev. Karangwa John, Umuvugizi wungirije wa ADEPR, mu rubanza rupfundikira iburanisha ku cyaha aregwa cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, Umushinjacyaha yamusabiye gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshanu.
Ni ku wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020 saa yine n’iminota icumi za mugitondo (10:10am). Umucamanza uyoboye inteko iburanisha yifashishije ikoranabuhanga, abajije Rev. Karangwa John aho yari mu cyumba kinini cya Gereza ya Nyarugenge i Mageragere niba yiteguye kuburana. Karangwa ahise asubiza, ariko amajwi acikagurika, ko yiteguye kandi afite abunganizi mu rubanza rwe batatu, babiri bari kumwe na we undi ari mu rukiko imbere y’umucamanza. Umushinjacyaha na we ari imbere y’umucamanza.
Umucamanza asabye umushinjacyaha gusubira mu nyito y’ikirego, umushinjacyaha mu ijwi rituje agira ati “Tumaze gusesengura dosiye n’uko iperereza rigenda ritera imbere, Karangwa araregwa Gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.” Akomeje asobanura ko inyandiko mpimbano Karangwa aregwa ari impamyabushobozi ebyiri, imwe yo mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza (Diploma) mu nyigisho za Bibiliya (Theology) igaragara ko yavuye muri Uganda School of Theology n’indi yo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu nyigisho za Bibiliya igaragara ko yakuwe muri Philippines.
Umushinjacyaha avuga ko inyandiko bafite kandi zashatswe zinatangwa n’inzego zibifitiye ububasha, amashuri Rev. Karangwa John avuga ko yakuyemo yazikuyemo atabaho, bityo izo mpamyabushobozi na zo ari impimbano. Akaba yarazikoresheje ubwo yiyamamarizaga kuba Umuvugizi Wungirije wa ADEPR ari na zo yatanze muri dosiye yamuhesheje ubwo burenganzira ndetse akanatorwa.
Rev. Karangwa avuga ko inyandiko mpimbano bamushinja ari ibinyoma bahimbye kuko aho yize muri Uganda mu ishuri ishuri ry’inyigisho za Bibiliya kandi hari abo biganye batanga ubuhamya. Avuga ko impamyabushobozi bavuga yavuye muri Uganda atari iye kuko atigeze yigayo Kaminuza ahubwo yahize amashuri yisumbuye, ikindi kandi nk’uko byagarutsweho n’abunganizi be ngo Ubushinjacyaha bwashatse ibyemezo aho Karangwa atize.

Iyi mpamyabushobozi Karangwa John ntayemera avuga ko ari iyo bamuhimbiye (Ifoto/Ububiko)
Ku birebana n’Impamyabushobozi yavuye muri Philippines, Karangwa avuga ko iyatanzwe kandi aregwa ari iyo mu 2013 kandi we afite iyo mu 2019. Yikoma cyane Kayigamba Callixte, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ADEPR ndetse n’uwari umwanditsi we wihariye Kamugisha ndetse n’uwitwa Rushatsi ko ari bo bamuhimbiye bakamugerekaho impamyabushobozi yo muri Philippines.

Iyi mpamyabushobozi Karangwa John ntayemera avuga ko ari iyo bamuhimbiwe na Kayigamba Callixte na Kamugisha wari Umunyamabanga we wihariye (Ifoto/Ububiko)
Umushinjacyaha yasobanuye ko bafite ibimenyetso by’izo mpamyabushobozi ko ari impimbano, kuko ibigo bivugwa ko byazitanze bitabaho. Akavuga ko abunganira Karangwa John nta bimenyetso bafite bivuguruza ibyo ubushinjacyaha bwatanze. Avuga ko ibimenyetso batanga byavuye kuri Google nyamara nta websites bagaragaza z’ayo mashuri.
Nubwo uruhande rwa Karangwa John rwasabye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko nta cyaha afite, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Umwanzuro kuri uru rubanza ukazagaragazwa ku wa 30 Kamena 2020 saa cyenda z’igicamunsi (15:00).
Izindi nkuru bifitanye isano
Umuvugizi wungirije wa ADEPR urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo
https://panorama.rw/index.php/2019/03/08/adepr-uganda-mu-nzira-zo-gushimutwa/
Rwanyange Rene Anthere

Munani Valens
June 14, 2020 at 04:53
Kubera ishyari riba mu bayobozi ba adepr (abapasitoro) nta na rimwe adepr izabona umuyobozi uzayiyobora amahoro akaboneka na bandi bazajyaho abitwa abapasitoro nabo bazabarwanya.kuva 1995 bari muri bombori none bigeze muri 2020.adepr yicwa na bapagani benshi ufite bicara kuri Altar
Culotte Emmanuel
June 11, 2020 at 06:56
haaaaaaaaaaa nyamara uyu musaza koko wasanga arengana!!!!! amezi 8 muri gereza batarabona ibimenyetso bbimuhama, mu bushinja cyaha bagisaba ngo bareke bakore irindi perereza.Twe abakurikiye urubanza twarumiwe