Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RIB yemeye ko ifite umuhanzi Kizito Mihigo

Babinyujije ku rubuga rwa Titter, Urwego rw’Ubugenzacyaha -RIB, rwemeye ko rufite umuhanzi Kizito Mihigo, bakaba baramushyikirijwe n’Inzego z’umutekano ku wa 12 Gashyantare 2020.

RIB itangaza ko umuhanzi Kizito Mihigo yafatiwe mu karere ka Nyaruguru, ashaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaba yarerekezaga i Burundi.

Ibyaha aregwa, arakekwaho kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu. Arakekwaho kandi n’icyaha cya ruswa.

Nk’uko umwe mu baturage yabitangarije Radio Ijwi ry’Amerika, ku wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2020, Kizito Mihigo yabonywe n’abaturage aho yari yihishe, ndetse ngo anatanga n’amafaranga ibihumbi magana atatu ngo bamubikire ibanga kandi banamwambutse, abaturage bakabyanga ahubwo bahita babimenyesha inzego z’umutekano, zimuta muri yombi.

Kizito ntiyari wenyine uwo yafatwaga ndetse yari anafite ibikapu (Photo/Courtesy)

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities