Babinyujije ku rubuga rwa Titter, Urwego rw’Ubugenzacyaha -RIB, rwemeye ko rufite umuhanzi Kizito Mihigo, bakaba baramushyikirijwe n’Inzego z’umutekano ku wa 12 Gashyantare 2020.
RIB itangaza ko umuhanzi Kizito Mihigo yafatiwe mu karere ka Nyaruguru, ashaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaba yarerekezaga i Burundi.
Ibyaha aregwa, arakekwaho kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu. Arakekwaho kandi n’icyaha cya ruswa.
Nk’uko umwe mu baturage yabitangarije Radio Ijwi ry’Amerika, ku wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2020, Kizito Mihigo yabonywe n’abaturage aho yari yihishe, ndetse ngo anatanga n’amafaranga ibihumbi magana atatu ngo bamubikire ibanga kandi banamwambutse, abaturage bakabyanga ahubwo bahita babimenyesha inzego z’umutekano, zimuta muri yombi.

Kizito ntiyari wenyine uwo yafatwaga ndetse yari anafite ibikapu (Photo/Courtesy)
Rwanyange Rene Anthere
