Nyuma y’uko urubura ruvanze n’umuyaga byangije ibikorwaremezo n’imirima bikanasenyera imiryango irenga 40 y’abaturage bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu karere ka Rubavu, ubuyobozi bw’aka karere burasaba abaturage kunoza ingamba zo guhangana n’ibiza.
Imvura ivanze n’urubura ndetse n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 22 Nzeri 2020, yangije imwe mu miyoboro w’amashanyarazi n’inyubako z’ibyumba by’amashuri abanza mu kagari ka Rwanzekuma mu murenge wa Cyanzarwe na hegitari 15 z’ibirayi n’ibishyimbo byendaga kuba uruyange muri uyu murenge. Na ho mu murenge wa Busasamana bihana imbibi, hasenyutse inzu 12 z’abaturage, hangirika na hegitari zirenga 10 z’imirima.
Nyirabasanganya Rahabu na Twagirayesu Emmanuel bo mu Kagari ka Rwanzekuma ni bamwe mu bagize imiryango yasenyewe n’ibiza. Bavuga ko uretse inzu zabo zangiritse, ngo imvura yarabatunguye ku buryo n’ibindi bintu bari batunze byangiritse. Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubaremera kubera ko badafite aho bakinga imisaya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe Kazendebe Hertier yabwiye Kigali Today ko umuyaga wavuye mu murenge wa Busasamana bahana imbibi mu masaha ya nyuma ya saa sita, wangiza inzu ariko nta buzima bw’umuntu bwangirikiyemo.
Ati “Ni umuyaga wavuye mu Murenge wa Busasamana nta muntu wangirije ubuzima, ariko wasakambuye amazu n’ibyumba by’amashuri bine. Naho abasenyewe abacumbikiwe n’abaturanyi”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga ko burimo kwihutisha igikorwa cyo gutabara aba baturage, hibandwa ku kubashumbusha isakaro ry’amabati. Gusa bunavuga ko abaturage bagomba kugira uruhare rw’ibanze mu guhangana n’ibiza, cyane cyane mu kubikumira kuko hari nk’abazirika ibisenge by’inzu mu buryo bworoheje ntibibibuze gutwarwa n’umuyaga iyo uje ari mwinshi.
Mu karere ka Rubavu imirenge ikunze kwibasirwa n’ibiza by’umuyaga ni Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi, kubera guturana n’ikibaya cya Kongo kivamo umuyaga uzamukira mu mazu y’abaturage ukayasenya. Uyu muyaga ukaba ugera no mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu.
Mu Karere ka Rubavu imiryango 120 yari ituye mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba irimo irubakirwa inyubako zo mu rwego rwa etaje mu Murenge wa Rugerero.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yatangaje ko imvura yaguye ku wa kabiri tariki 22 Nzeri 2020, yateye ibiza byakomerekeje abantu batatu, bisenya inzu zirenga 50, byangiza hegitari 60 z’imyaka, bisenya ishuri, ipoto y’amashanyarazi ndetse n’ikiraro, mu turere twa Nyamagabe, Rubavu, Rulindo, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi, Rusizi ndetse na Nyanza, cyakora avuga ko uturere twibasiwe cyane ari Rubavu na Rulindo.
Mu guhangana n’ibihe by’imvura ndetse n’ibindi biza, abaturage basabwa bubaka inzu kuzizirika ibisenge kugira ngo zidatwarwa n’umuyaga, kwirinda kugama munsi y’ibiti no kugenda mu mvura birinda inkuba, hamwe no gufata amazi ashobora gutera ibiza.
Munezero Jeanne d’Arc
