Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Abaturage barasabwa kunoza ingamba zo guhangana n’ibiza

Nyuma y’uko urubura ruvanze n’umuyaga byangije ibikorwaremezo n’imirima bikanasenyera imiryango irenga 40 y’abaturage bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu karere ka Rubavu, ubuyobozi bw’aka karere burasaba abaturage kunoza ingamba zo guhangana n’ibiza.

Imvura ivanze n’urubura ndetse n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 22 Nzeri 2020, yangije imwe mu miyoboro w’amashanyarazi n’inyubako z’ibyumba by’amashuri abanza mu kagari ka Rwanzekuma mu murenge wa Cyanzarwe na hegitari 15 z’ibirayi n’ibishyimbo byendaga kuba uruyange muri uyu murenge. Na ho mu murenge wa Busasamana bihana imbibi, hasenyutse inzu 12 z’abaturage, hangirika na hegitari zirenga 10 z’imirima.

Nyirabasanganya Rahabu na Twagirayesu Emmanuel  bo mu Kagari ka Rwanzekuma  ni bamwe mu bagize imiryango yasenyewe n’ibiza. Bavuga ko uretse inzu zabo zangiritse, ngo imvura yarabatunguye ku buryo n’ibindi bintu bari batunze byangiritse. Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubaremera kubera ko badafite aho bakinga imisaya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe Kazendebe Hertier yabwiye Kigali Today ko umuyaga wavuye mu murenge wa Busasamana bahana imbibi mu masaha ya nyuma ya saa sita, wangiza inzu ariko nta buzima bw’umuntu bwangirikiyemo.

Ati “Ni umuyaga wavuye mu Murenge wa Busasamana nta muntu wangirije ubuzima, ariko wasakambuye amazu n’ibyumba by’amashuri bine. Naho abasenyewe abacumbikiwe n’abaturanyi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga  ko burimo kwihutisha igikorwa cyo gutabara aba baturage, hibandwa ku kubashumbusha isakaro ry’amabati. Gusa bunavuga ko abaturage bagomba kugira uruhare rw’ibanze mu guhangana n’ibiza, cyane cyane mu kubikumira  kuko hari nk’abazirika ibisenge by’inzu mu buryo bworoheje ntibibibuze gutwarwa n’umuyaga iyo uje ari mwinshi.

Mu karere ka Rubavu imirenge ikunze kwibasirwa n’ibiza by’umuyaga ni Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi, kubera guturana n’ikibaya cya Kongo kivamo umuyaga uzamukira mu mazu y’abaturage ukayasenya. Uyu muyaga ukaba ugera no mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu.

Mu Karere ka Rubavu imiryango 120 yari ituye mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba irimo irubakirwa inyubako zo mu rwego rwa etaje mu Murenge wa Rugerero.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yatangaje ko imvura yaguye ku wa kabiri tariki 22 Nzeri 2020, yateye ibiza byakomerekeje abantu batatu, bisenya inzu zirenga 50, byangiza hegitari 60 z’imyaka, bisenya ishuri, ipoto y’amashanyarazi ndetse n’ikiraro, mu turere twa Nyamagabe, Rubavu, Rulindo, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi, Rusizi ndetse na Nyanza, cyakora avuga ko uturere twibasiwe cyane ari Rubavu na Rulindo.

Mu guhangana n’ibihe by’imvura ndetse n’ibindi biza, abaturage basabwa bubaka inzu kuzizirika ibisenge kugira ngo zidatwarwa n’umuyaga, kwirinda kugama munsi y’ibiti no kugenda mu mvura birinda inkuba, hamwe no gufata amazi ashobora gutera ibiza.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities