Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Batatu bafatanwe udupfunyika 1801 tw’urumogi bacuruzaga mu baturage

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2020, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu 3 bakwirakwizaga urumogi  mu baturage barimo abagore babiri n’umugabo umwe, bose hamwe bafite udupfunyika tw’urumogi 1.801. Aba bantu bose bafatiwe mu kagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba , Chief  Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko kugira ngo bariya bantu bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bityo byorohera abapolisi kubafatira mu cyuho.

Yagize ati  “Gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku mikoranire myiza n’abaturage aho baduhaye amakuru adufasha kubafata kandi tukabafatana urumogi. Bariya bagore barakoranaga umwe yari ashinzwe kururanguza mu baturage undi ashinzwe gushaka abakiriya, ni ibintu bamazemo iminsi kuko umugabo wa Niragire Console yafunzwe burundu azize gucuruza urumogi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bagore bafite abandi bantu babiri bakorana bakirimo gushakishwa, umwe ajya kurukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akarushyikiriza undi uza kurugeza kuri bariya bagore.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko abacuruza urumogi bagenda bakoresha amayeri atandukanye ariko nayo amaze gutahurwa nk’aho bakoresha abana bato mu gutwara urumogi.

Ati  “Ubwo hafatwaga Niyonzima Fideli yabanje gukoresha umwana w’imyaka 7 aba ariwe umuzanira urumogi arukuye aho afite ububiko bwarwo (Stock). Yamubwiye  aho arutereka noneho abapolisi bamufatira aho uwo mwana yari aruteretse.”

Abafashwe ni Niyonzima Fidele w’imyaka 25 yafatanwe udupfunyika 301 abandi Niragire Console w’imyaka 31 na Ntagisanimana Liliane w’imyaka 30, aba bombi bakoranaga, bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1500 (Ifoto/RNP)

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubushake mu kurwanya ibiyobyabwenge akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo ibiyobyabwenge bicike mu Rwanda.  Yasabye abagifite ingeso mbi yo kwishora mu biyobyabwenge kubireka bakareba ibindi bakora byemewe n’amategeko kuko amayeri yose bakoresha amaze kugenda amenyekana.

Abafashwe bose uko ari 3 bashyirikirjwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Uwimbabazi Sarah

1 Comment

1 Comment

  1. chris

    October 16, 2020 at 18:06

    great repoting

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities