Abaturage bo mu kagari ka Buringo, Umurenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, bavuga ko bakora ibirometero biri hagati ya bitanu na birindwi bajya gushaka amazi meza. Ibi bibagiraho ingaruka kubera bagenda n’amaguru bikabasaba imbaraga nyinshi. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko icyo kibazo kizwi kandi kirimo gushakirwa umuti.
Abaturage baganiriye n’Ikinyamakuru Umuseke.rw dukesha iyi nkuru, bavuga ko bibagiraho ingaruka ikomeye irimo gutuma abana n’abandi bakuru, kujya kuvoma bibasa amasaha atari makeya. Ibi ngo bituma harimo imirimo imwe badakora kuko baba bagiye gushaka amazi meza.
Mukandayisenga Joseline, umuturage utuye Buringo, avuga ko bakora ibishoboka byose ngo bagire isuku, bakoresha amazi y’imvura bareka bifashishe ibigega kubera kutagira andi mazi yo bakwifashisha.
Ati “Twubatse ibigega, twafashe shitingi turacukura dushyiraho imireko amazi ajyamo. Amazi turayateka kugira ngo tubone ayo kunywa. Aho amazi y’umugezi ari ni harehare kandi iyo ari igihe cy’izuba abantu aba ari benshi cyane.”
Akomeza avuga ko ijerekani hari igihe igura amafaranga 250 ariko babonye amazi meza barushaho kugira isuku.
Ndindiriyimana Anastasie we avuga ko amazi bayabona igihe cy’imvura gusa. Agira ati “Amazi twe tubona ni ay’imvura, ava kuri robine ntayo tubona, ni yo mpamvu twagize umugambi wo gucukura ibitega kugira ngo tujye tubona amazi twifashisha.”
Igitega ni gicukurwa n’ubonetse wese kuko gitwara amafaranga ari hagati ya 50,000 na 80,0000 bitewe n’uko kingana. Umuntu utishoboye kubona amazi biragoranye. Amazi ni ikibazo mu gihe baba banayakeneye mu gutera imiti mu bihingwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, avuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi muri uyu murenge kizwi kandi kirimo gushakirwa igisubizo.
Ati “Muri uyu murenge wa Bugeshi ikibazo cy’amazi make kirahari turakizi, hari gushyirwa imbaraga mu mishinga yo kubazanira amazi duhereye ku muyoboro wa WASAC urimo gukorwa. Amazi y’imiyoboro y’igice cy’icyaro azayoborwa aganishwa muri iyi mirenge ifite ibibazo.”
Imirenge izagezwamo amazi na WASAC irimo Bugenshi, Nyundo na Kanama. Imiterere yayo ikaba yarabasabye inyigo yihariye mu kuhageza amazi meza.
Uretse imirenge y’icyaro, Akarere ka Rubavu kimwe n’indi Migi yunganira Kigali hari kongerwa amazi meza, by’umwihariko Rubavu hari kongerwa ubushobozi bw’ uruganda rwa Gihira aho ruzakuba inshuro 3 ingano y’amazi rutunganya ku munsi, ibintu abaturage bitezeho ibisubizo mu kongera isuku hifashijwe amazi meza.
Uwimbabazi Sarah
