Ku wa Mbere tariki ya 08 Kamena 2020, mu kagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, mu rugo rw’umuturage hagaragaye gerenade imaze igihe mu butaka.
Nk’uko tubikesha igihe.com, ubuyobozi bw’Akagari ka Basa bwatangaje ko bwakiriye amakuru ko hari ahantu hagaragaye ikintu batazi ariko kiremereye, bagiye kureba basanga ni igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade igaragara nk’aho imaze igihe mu butaka.
Amakuru atangwa n’abaturage, ni uko iki gisasu cyaba cyaratabwe aho hantu mu myaka ya 1998 kuko kahoze ari indiri y’abacengezi bazaga guhungabanya umutekano.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Basa, Nkurunziza Noel, yemeje aya makuru, asaba abaturage batuye kurushaho kuba maso, no gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati “Umuturage yari arimo guhinga ayibona hamwe n’akarima k’igikoni, abasha gutangira amakuru ku gihe kuko atari yamenye icyo ari cyo abonye. Turasaba abaturage kuba maso, ndetse kuba dufite umutekano usesuye dukwiriye kurushaho gutangira amakuru ku gihe, kuko amateka nk’abanyarwanda twanyuzemo hari byinshi akibitse ndetse bibi byanatwangiriza ubuzima.”
Ubuyobozi bw’akagari buri ahagaragaye iki gisasu, buracyategereje ko inzego zishinzwe umutekano ko zihagera zikabasha kuyitwara ahabugenewe.
Ku wa 4 Kamena 2020 nabwo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama, gerenade yakomerekeje umwana w’imyaka 14.
Ubwanditsi
