Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Ku mupaka hakomeje gufatirwa ibicuruzwa bya magendu

Ku wa Kane tariki ya 31 Mutarama 2019, mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi hafatiwe ibicuruzwa bitandukanye byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru, itangaza ko ibicuruzwa byafashwe bigizwe n’ibiro bisaga Magana atatu (300) by’imyenda n’inkweto za caguwa, amakarito ane (4) ya sositomate, ibitenge, amata ya Nido ndetse n’ibizingo makumyabiri (20) by’insinga z’amashanyarazi.

Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Mazimpaka, uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Rubavu, yavuze ko ibyo bicuruzwa byafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ku mupaka muro ahazwi nka (Petite Barriere) bigizwemo uruhare  n’abaturage.

Yagize ati “Ibi bicuruzwa akenshi bifatirwa kuri uyu mupaka usanga abambutsa imyenda baza bayambaye ugasanga umuntu yambaye nk’imyenda icumi, ibindi nabyo bakabyambariraho cyangwa bakabihekeraho abana ndetse n’andi mayeri atandukanye bakoresha”.

CIP Mazimpaka yagiriye inama abakishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko kubireka kuko bubagusha mu gihombo.

Yagize ati “Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanwe n’umuryango we, ikindi ni uko isubiza inyuma iterambere ry’igihugu iyo byinjiye bitatanze imisoro n’amahoro ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi byagakozwe naya misoro biradindira. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange.”

Yabwiye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko birinda igihombo n’ibihano biremereye bashobora gukururirwa na magendu.

Yashimiye kandi abaturage batanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, maze akangurira n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe yatuma magendu n’ibindi byaha muri rusange bikumirwa.

Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa  Afurika y’Iburasirazuba  (East African community management act) ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri  n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe.

Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadolari y’Amerika atarenze ibihumbi bitanu (5000$).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities