Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Umurambo w’umugabo umaze iminsi ibiri abuze wabonetse mu cyobo

Umwobo wasanzwemo umurambo wa nyakwigendera Kabeba, mu Mudugudu wa Bisesero

Mu murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kirerema mu mudugudu wa Bisesero habonetse umurambo w’umugabo wari umaze iminsi ibiri (2) abuze, akaba yasanzwe mu mwobo bikekwa ko yawikubisemo mw’ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2020.

Ibura ry’uyu mugabo witwa Kabeba Kizihira, ryamenyeshejwe ubuyobozi bafatanya n’abaturage kumushakisha nibwo baje kumusanga yaraguye mu mwobo muremure uri mw’ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Bisesero, ubwo yatahaga.

Nyiransengiyumva Monique, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, yatubwiye ko uyu mugabo wari mu kigero cy’imyaka 76, bikekwa ko yaguye muri uriya mwobo ahayobeye kubera gutaha bwije hatabona.

Yagize ati “Muri ririya shyamba harimo inzira rwose ni nyabagendwa ariko hari n’ubwo buvumo, ni umwobo muremure cyane ndetse n’abahaturiye batajya begera cyane. Turacyeka ko rero yahayobeye ataha nk’uko abamubonye muri uwo mugoroba babivuze, yari umusaza urumva amasaha y’ijoro bwanije kuyoba byarashobokaga!”

Yakomeje yihanganisha umuryango we anagira inama abaturage, yo kujya bitondera ahantu nk’aha ndetse n’ahatazwi bakahamenyekanisha ngo hatunganywe mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izi.

Kabeba yari umusaza ufite ingo ebyiri, ariko abaniye neza imiryango yombi ndetse umurambo we wabonywe bwa mbere n’umuhungu we mukuru.

Umurambo w’uyu musaza washyinguwe kuri uyu wa kane tariki 28 Gicurasi 2020 mu Murenge wa Kanama, ubarizwamo urugo rwe rukuru. Asize abagore babiri n’abana babyaranye, ikaba ari imiryango ibanye neza nk’uko abaturanyi n’inshuti babihamya.

 

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities