Mu murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kirerema mu mudugudu wa Bisesero habonetse umurambo w’umugabo wari umaze iminsi ibiri (2) abuze, akaba yasanzwe mu mwobo bikekwa ko yawikubisemo mw’ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2020.
Ibura ry’uyu mugabo witwa Kabeba Kizihira, ryamenyeshejwe ubuyobozi bafatanya n’abaturage kumushakisha nibwo baje kumusanga yaraguye mu mwobo muremure uri mw’ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Bisesero, ubwo yatahaga.
Nyiransengiyumva Monique, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, yatubwiye ko uyu mugabo wari mu kigero cy’imyaka 76, bikekwa ko yaguye muri uriya mwobo ahayobeye kubera gutaha bwije hatabona.
Yagize ati “Muri ririya shyamba harimo inzira rwose ni nyabagendwa ariko hari n’ubwo buvumo, ni umwobo muremure cyane ndetse n’abahaturiye batajya begera cyane. Turacyeka ko rero yahayobeye ataha nk’uko abamubonye muri uwo mugoroba babivuze, yari umusaza urumva amasaha y’ijoro bwanije kuyoba byarashobokaga!”
Yakomeje yihanganisha umuryango we anagira inama abaturage, yo kujya bitondera ahantu nk’aha ndetse n’ahatazwi bakahamenyekanisha ngo hatunganywe mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izi.
Kabeba yari umusaza ufite ingo ebyiri, ariko abaniye neza imiryango yombi ndetse umurambo we wabonywe bwa mbere n’umuhungu we mukuru.
Umurambo w’uyu musaza washyinguwe kuri uyu wa kane tariki 28 Gicurasi 2020 mu Murenge wa Kanama, ubarizwamo urugo rwe rukuru. Asize abagore babiri n’abana babyaranye, ikaba ari imiryango ibanye neza nk’uko abaturanyi n’inshuti babihamya.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
