Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe uwitwa Hamuli Ruben w’imyaka 26, akurikiranweho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, aho yafashwe atambaye agapfukamunwa, hanyuma yandika ubutumwa kuri Twitter ko yafashwe arengana. Ukwekwaho icyaha yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerezuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko Hamuli Ruben atuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yari yagiye mu karere ka Rubavu gufata amashusho y’ubukwe.
Karekezi akomeza avuga ko yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko atumva uburyo umuntu agura ikintu yajya kukirya Polisi ikamufata ngo amanuye agafukamunwa, hanyuma ngo bamushyize mu modoka asanga amategeko yo kwirinda COVID-19 atakurikijwe.
CIP Karekezi ati “Ibyo Hamuli Ruben yanditse ntabwo ari ukuri ndetse biriya bifatwa nko gukwirakwiza ibihuha hifashishijwe imbuga nkoranyambaga agamije kwangiza isura ya Polisi y’u Rwanda. Ubwabyo rero ni icyaha, niyo mpamvu agomba kubikurikiranwaho.”
Hamuli amaze kwerekwa ubutumwa yanditse, yemeye icyaha ndetse anagisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’imyumvire mike ndetse n’umujinya kuko atatekereje ku ikosa yakoze, ahubwo akumva ko abapolisi bamurenganyije.
Yanavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwirengera mu kazi ke, kugira ngo abakoresha bamwohereje gufata amashusho y’ubukwe batazamufata nabi. Hamuli yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi, kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ingingo ya 39 ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.
Panorama.rw
