Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ruli: Hafatiwe umukozi wibye amafaranga muri Sitasiyo ya Kobil i Nyagasambu

Polisi ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli iravuga ko ku bufatanye na kimwe mu bigo by’itumanaho hano mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019, yafashe umusore witwa Iradukunda Pacifique ufite imyaka 23 y’amavuko wari ukukiranweho kwiba umukoresha we amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni enye n’igice (4,500,000Frw).

Iradukunda ngo yari asanzwe akora kuri sitasiyo ya esanse (Station Kobil) iherereye i Nyagasambu mu karere ka Rwamagana. Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2019, nibwo yacuze umugambi wo kwiba amafaranga yari abitse kuri iyo sitasiyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana, avuga ko uwo mukozi yiyemerera ko byageze mu ijoro ryo ku wa kane  akabwira mugenzi we bakoranaga ngo yitahire arakora wenyine undi nawe arataha niko kwiba ya mafaranga.

Yagize ati: “Uyu Iradukunda aravuga ko kubera ko yari afite urufunguzo rufungura  ahabitse amafaranga  yabwiye mugenzi we bakoranaga ngo yitahire arakora wenyine, nibwo yahise yiba ayo mafaranga aracika.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko amaze gucika,  nyiri sitasiyo yatangiye gushakisha uwo musore ajya gutanga ikirego nibwo hatangiye igikorwa cyo kumushaka.

Ati: “Mu gitondo Nyiri sitasiyo akimara kumenya ko yibwe  yahise atanga ikirego mu rwego rw’ubugenzacyaha hatangira igikorwa cyo gushakisha uriya Iradukunda. Dufatanyije na kimwe mu bigo by’itumanaho gikorera hano mu Rwanda hifashishijwe umurongo we wa telefoni igendanwa biza kugaragara ko ari ahantu mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke tujyayo tumusanga mu nzu igurisha amacumbi (Lodge) ariho aryamye.”

Uyu musore akimara gufatwa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019, Polisi yasanze  afite amafaranga arenga Miliyoni eshatu n’igice (3,500,000Frw), gusa we avuga ko atazi umubare w’amafaranga yatwaye kuko yafunguye aho yari abitse agaterura ayari arimo yose. Uyu musore avuga ko ubusanzwe avuka mu karere ka Rwamagana ari na ho yakoreraga, muri Gakenke yari yahaje yihisha.

Polisi yahise ishyikiriza uyu musore urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000Frw), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibihano byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities