Mu kiganiro Perezida wa Repubulika yagiriye kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa 6 Nzeri 2020, abajijwe ku birebana no kugezwa i Kigali kwa Paul rusesabagina, yavuze ko nta kosa cyangwa icyaha cyakozwe kuko yizanye, ariko yongeraho icyabaye ari uko yaba yarashutswe ariko kandi nabyo atari icyaha.
Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama avuga ko Rusesabagina mbere yo kugezwa i Kigali, yari akubutse mu ngendo ku mugabane wa Amerika aho yageze nabwo avuye mu Bubiligi. Yahagurutse i Buruseli, yerekeza Texas, ahava ajya muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yavuye yerekeza Abudabi. Ageze i Dubai niho bivugwa ko yeteze indege yihariye (Private Jet) yerekeza muri Zambia aho yari agiye gushyingura murumuna we wari wapfuye, hanyuma yisanga ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Byakunze gutangwamo urwenya bagira bati “Rusesabagina yatangiye kubazwa asaba ko na we hari icyo yasaba, bati ‘turakiguhaye ngaho kibazo.’ Ati ‘Nageze hano gute?”
Ubwanditsi
