Kuva ‘Coronavirus’ yagaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020; umupaka wa Rusizi ya II urafunze. Ibi bitera abacuruzi bamwe bahakoreraga igihombo kitari gito, kuko hari amafaranga bari bategereje mu byo batanze ku madeni ubu badafite uko bishyuza.
Bamwe muri aba bacuruzi igihombo cyagezeho batakambira Leta kuba yagira icyo ibafasha, bagafungurirwa imipaka mu gihe cya vuba ngo babashe guhangana n’ubukene bubugarije.
Mategeko Sixte ni umucuruzi w’inkweto mu isoko rya Kamembe, ubabajwe n’imicururize bakora iyi minsi.
Agira ati “Inkweto ducuruza ubundi twaziranguriraga hakurya i Congo, none ubu amezi arirenze dusa n’aho ntacyo dukora ubu! Icyo mbivugira ni uko abakiliya bacu bari bamenyereye kudutuma izo bifuza tukagenda nta bidukerereza, kandi n’ayo mafaranga umuntu ayizeye. None rwose bimaze kwanga, n’ayo mafaranga umuntu yakabonye bisanzwe usanga nta bicuruzwa dore iseta isa n’isigariye ku busa.”
Yongeraho ko ibisubizo we abitegereje mu ifungurwa ry’imipaka, ngo kuko igihe gishize ifunze yabonye impinduka zidasanzwe zanamukururiye igihombo.
Si we wenyine wisanga mu gihombo kuva aho imipaka yafungiwe, nk’uko bigarukwaho n’abakora mu biro by’ivunjisha (Forex bureaux).
Izere (izina ryahinduwe) agira ati “Natwe dusa n’aho iyi minsi akazi ari ntako, kuko ushobora kwiriza umunsi wakiriye abantu 3 gusa bavunjisha. Urujya n’uruza rwaragabanutse aho imipaka ifungiwe ku buryo guhererekanya amadorali byo bigenda bigabanuka mu buryo ubona nk’ubudasanzwe. Rwose birakwiye ko twatekerezwaho, Leta ikadufungurira imipaka tukareba ko twakongera gukora nk’uko byahoze kuko igihombo turi nacyo.”

Bishobora gukomera kurutaho, imipaka idafunguwe vuba
Mu bibazo abacuruzi bagaragaza harimo nicy’inguzanyo za banki bari baragiye bafata, bakaba batari kubona uburyo bwo gukomeza kwishyurira ku gihe uko bari basanzwe babyubahiriza.
Kampire Darriah ni umwe muri bo, yagize ati “Jye mu kwezi kwa mbere nari narasabye inguzanyo muri banki nagura ubucuruzi bwange bw’imyenda, none ari ugukora bisa n’ibihagaze kuko ntabona ibyo abakiliya bacyenera byose. Ubwo ni nako amafaranga aduca mu myanya y’intoki, na banki ntabona uko nyishyurira igihe mu masezerano twagiranye.”
Uhagarariye abacuruzi ku mupaka wa Rusizi ya 2, Kajemundimwe Evariste na we avuga ko icyabafasha ari uko Leta yadohora igafungura umupaka byibura mu buryo butabangamiye iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ‘Corona virus’.
Agira ati “Abacuruzi barahombye mu buryo bwose, hari n’abari bafite ububiko burimo ibicuruzwa bikangirikiramo cg abatanze imyeenda hakurya babuze uko bishyuza! Turasaba Leta kudohora umupaka ugafungurwa bakabasha kwambuka bakishyuza, bakaba bakwiramira n’imiryango yabo banikiranura na banki; naho bitabaye ibyo ibibazo biragenda bikomera kurusha.”
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Uburengerazuba, kakaba gafite imipaka ibiri: RUSIZI ya I n’iya II. Imipaka yombi ihuza u Rwanda n’Igihugu cya Congo_RDC, by’umwihariko ifasha mu buhahirane bw’abatuye uduce twa Rusizi na Bukavu.
Umubyeyi Nadine Evelyne
