Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rusizi/Bweyeye: Itorero Inyamibwa ryishimiye impano y’imyenda 60 ryahawe na Polisi y’u Rwanda

Itorero Inyamibwa ribyina imbyino za gakondo risusurutsa abashyitsi basuye Umurenge wa Bweyeye wo mu karere ka Rusizi, rigizwe n’ababyinnyi bagera kuri mirongo itandatu (60), baturuka mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge, bahawe impano y’imyenda na Polisi y’u Rwanda.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa 10 Nyakanga ku biro by’umurenge wa Bweyeye, Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Commissioner of Police (CP) Rogers Rutikanga yashyikirije imyenda 60 itorero Inyamibwa rizajya riserukana mu murimo wo kubyina risusurutsa abashyitsi bagendereye umurenge wabo.

Ubwo umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara yabagezagaho iyi myenda yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi bwifuje kubagenera imyenda yo kuzajya bakorana uyu murimo wabo wo kubyina.

Yagize ati “Mu rwego rw’imikoranire myiza, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwishimiye igikorwa cyiza mukora cyo kwakira abashyitsi mu basusurutsa, bubibonye bwifuza  kubashakira imyenda ituma mugaragara neza kandi mukarushaho gukora kinyamwuga.”

Yakomeje ababwira ko basabwa gukomeza gukorera hamwe kandi bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.

CP Rutikanga akomeza ashimira ibikorwa byiza iri torero rikora, agasaba n’indi mirenge kwigira kuri iri torero kuko ntibigiramo kubyina gusa bigiramo n’ibindi bibafasha guteza imbere ingo zabo, kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ati “Byaba byiza buri murenge ufite iteroro risusurutsa abashyitsi bagana umurenge wabo, kuko rinafasha ubuyobozi mu kwigisha abaturage ribinyujije mu butumwa bw’indirimbo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Habimana Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuri iyi imyambaro buhaye itorero ryabo avuga ko izabafasha mu kunoza ibikorwa byabo bakoraga kandi ko  n’ubuyobozi buzaguma kubaba hafi kugira ngo igikorwa bakora kigume gutera imbere .

Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Nyirahategekimana Odette, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kubona ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwarabatekereje  bukabagenera  iyi mpano y’imyenda yo gukoresha  mu mwuga  wabo wo  kubyina.

Yakomeje avuga ko iyi myenda bahawe izabafasha kurushaho kunoza igikorwa cyabo cyo kubyina batanga ubutumwa ku baturage ndetse n’abashyitsi babagana.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities