Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rutsiro: Umucuruzi yafashwe yarenze ku mabwiriza agerekaho no gutanga ruswa

Inama y’abaminisitiri iheruka yafashe ingamba z’uko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikwirakwizwa rya COVID-19, abantu bose bagomba kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa moya. Ibi bijyana n’uko utubari dukomeza gufunga ndetse nta na hoteli yemerewe kugiramo akabari, n’amahirwe yari yatanzwe ko umuntu ufata amafunguro ashobora kurenzaho akarahure bikurwaho.

Ibi hari ababirengaho ariko bakomeza gufatwa kandi bagahanwa. Ni muri urwo rwego mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Musasa, hafashwe umucuruzi witwa Uwimana Antoine  warenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, arimo gucuruza inzoga muri resitora ye.

Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru, ivuga ko Uwimana amaze gufatwa yashatse guha abapolisi ruswa n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu kugira ngo bamureke akomeze ibikorwa bye. Ubwo yahise afatwa ku makosa yakoze yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19, hiyongeraho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abapolisi bo muri sitasiyo  ya Ruhango ku wa Gatandatu tariki ya 29 bari mu gikorwa cyo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, bageze mu gasanteri ka Gisiza mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Musasa, basanga Uwimana afite resitora yarayishyizemo akabari agaburira abakiriya ibiryo akanabaha inzoga.

Yagize ati  “Abapolisi bamugezeho basanga arimo gupima inzoga, urwagwa, abandi barimo kurya bananywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bari bubahirije. Abapolisi bamusabye guhagarika ibyo bikorwa kuko binyuranyijwe n’amabwiriza we yihutira gushaka guha ruswa umupolisi kugira ngo amureke, umupaolisi yahise amufatana n’iyo ruswa.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera kwibutsa abafite ingeso yo gushaka gutanga ruswa ko babicikaho kuko  ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ko bibeshya cyane gushaka guha ruswa abashinzwe kuyirwanya.

Yagize ati “Uriya muturage yafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza igihugu cyatanze yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza bamugezeho ashaka kubaha ruswa kugira ngo bamukingire ikibaba akomeze arenge ku mabwiriza.”

CIP Karekezi yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 anabibutsa ko uzajya abirengaho azajya abihanirwa. Uwimana yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Mu mpera z’iki cyumweru nanone hari bamwe muri ba nyiri utubari n’amaresitora bakorera mu mujyi wa Kigali bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yamenyesheje abaturarwanda barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ko bagiye gutangira kujya bahura n’ingaruka z’ako kanya.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities