Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Umuturage akurikiranweho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi ijana

Uwitwa Nsengiyumva François w’imyaka 48 wo mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Nzige, mu karere ka Rwamagana, akurikiranweho icyaha cyo kugerageza guha umupolisi ruswa. Ni ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000Frw). Aya mafaranga yayatanze ashaka ko inzego z’umutekano zireka gukomeza gukurikirana umuvandimwe we  wari warahunze urugo rwe kubera ko yari akurikiranweho gukora no gucuruza Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2019, aribwo Nsengiyumva yegereye umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Nzige yizeza umupolisi ko yamuha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000Frw), umuvandimwe we witwa   Manikuzwe Fabien wataye urugo rwe akaba yagaruka.

Polisi yari ifite amakuru ko uyu Manikuzwe Fabien ateka akanacuruza kanyanga, tariki ya 14 Nzeri 2019 inzego z’umutekano zigiye iwe bahasanga ingunguru yuzuye kanyanga. Makuzwe amenye ko inzego z’umutekano zahageze zikaba zimushaka yahise ava mu rugo rwe ntiyongera kugaragara.

CIP Twizeyimana avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2019, Nsengiyumva yegereye umupolisi amusaba ko yamuha amafaranga ibihumbi ijana bakareka umuvandimwe we akagaruka iwe.

Ati “Uriya muturage yegereye umupolisi amwizeza ko agiye kumuha ruswa ingana n’amafaranga ibihumbi ijana ariko bareke umuvandimwe we agaruke. Umupolisi yaramwemereye basezerana aho aza kuyamuhera n’isaha bazaguhuriraho, uwo mupolisi nibwo yahitaga amufata ndetse n’ayo mafaranga ya ruswa yari amuzaniye.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye uyu mupolisi wakoze kinyamwuga ndeste agakora ibiri mu nshingano ze zo kurwanya ruswa akanga kuyakira ahubwo akihutira gufunga uwo wari ugiye kuyimuha.

CIP Twizeyimana yagiriye inama abantu kureka kwishora mu ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kimwe n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko kuko babigiriramo ingaruka nyinshi zirimo; gucibwa amande, bikanabadindiriza iterambere ry’ubukungu bwabo n’ubw’igihugu muri rusange ndetse hakiyongeraho no gufungwa.

Akomeza avuga ko bidakwiye ko umuntu akora ibinyuranyije n’amategeko yafatwa akumva ko yatanga ruswa kugira ngo ababarirwe cyangwa akomeze akore ibitemewe.

Ati:  “Nta muntu n’umwe udasobanukiwe ububi n’ingaruka za ruswa, ntibyari bikwiye ko umuntu afatirwa mu bikorwa bibi binyuranyije n’amategeko yarangiza akagerekaho no gutanga ruswa kugira ngo arekurwe cyangwa ababarirwe kandi azi neza ingaruka z’ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza, uriya we yageretseho n’ikindi cyaha cyo gutanga ruswa.”

Nsengiyumva François akimara gufatwa yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Nzige kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities