Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Sake/Zaza: Abaturage barifuza ko mu igenamigambi 2020/2021 bakemurirwa ibintu bine by’ibanze

Abaturage bo mu mirenge ya Sake na Zaza, Akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba basabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase ko mu igenamigambi ry’ibibakorerwa rya 2020/2021 mu mirenge yabo hashyirwamo ibintu bine birimo amashanyarazi, ibitaro, amashuri y’uburezi bw’ibanze y’imyaka 12, ndetse bakanahabwa umurongo w’imodoka zitwara abagenzi ubahuza n’umuhanda munini ugana i Kigali.

Ibi abaturage babisabye ku wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, mu nteko y’abaturage ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwakira ibyifuzo by’abaturage mu igenamigambi ry’ibibakorerwa rya 2020/2021. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Zaza, Akagari ka Ruhinga kiyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka, ariko kinaba hirya no hino mu gihugu hose mu nteko z’abaturage.

Muri rusange kandi abaturage basabye guhabwa ‘ligne’ y’imodoka itwara abagenzi bakoroherwa no gukora ingendo zibahuza n’umuhanda munini ugana i Kigali, guhabwa imbangukiragutabara, kongerera ubushobozi ikigo nderabuzima bafite mu kubaha serivisi bakeneye kwa muganga. Banamugejejeho ikifuzo cyo kubakirwa amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko bafite ay’imyaka icyenda, umwana ushatse kwiga ayarenzeho bimutwara ibirometero 12 kugenda no kugaruka bagasanga bayabonye byabafasha cyane.

Minisitiri Shyaka yashimye abaturage batanze ibitekerezo mu izina rya bagenzi babo, abibutsa ko nubwo basaba kwegerezwa ibyo bikorwa bizamura imibereho n’iterambere ryabo, na bo hari icyo basabwa k’ingenzi ibindi byose byubakiyeho “Umutekano”.

Yagize ati “Turashaka ko muri aka karere ndetse no mu tundi twose mu gihugu buri muturage yumva ko umutekano ari inshingano ye, agaharanira umutekano uzira igitotsi.”

Yabasabye kunoza amarondo, birinda amakimbirane mu ngo no gukumira ibyaha bitaraba ndetse no kurwanya inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge, kuko ari zimwe mu mbogamizi ku iterambere n’imibereho y’abaturage.

Minisitiri Shyaka yavuze ko kandi mu igenamigambi rya 2020/2021 bifuza ko byinshi mu bikorwa bizarigaragaramo bizaturuka mu byifuzo by’abaturage kuko basanze babisobanukiwe cyane.

Ati “Ibyiciro tugifitemo intege nke ni uruhare rw’abaturage mu igenamigambi no mu ngengo y’imari y’uturere. Impamvu ni uko abantu bakunda kumva ko ari ibintu bya tekinike abaturage baba batazi ariko ibyo tubonye ahangaha bigaragaza ko abaturage babizi. Tuzagenda turushaho kubaha umwanya n’ijambo kugira ngo bagire uruhare mu igenamigambi, kandi n’uruhare rwabo rugaragare.” Minisitiri Shyaka yabijeje ko ibyifuzo batanze bigiye gushakirwa ibisubizo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka yasuye ikigo nderabuzima cya Rukoma mu murenge wa Zaza.

Uwababyeyi Solange warangije amsshuri yisumbuye, yagize ati “Nkatwe urubyiruko turangiza kwiga bamwe ntibabone icyo bakora, ariko mudushyiriyeho aho twiga imyuga n’icyumba mpahabwenge tukiga mudasobwa, byadufasha kwihangira imirimo tukiteza imbere, kuko kwirirwa twicaye mu rugo tubona ari ikibazo gikomeye kandi bikaba bibaza ababyeyi bacu; ariko turamutse twize nibura n’iyo myuga, numva twabasha guhaguruka mu rugo. Byatugirira akamaro kanini tukagira icyo dufasha ababyeyi aho kubagora tubasaba.”

Mukeshimana Jeannette wo mu kagari ka Ruhinga, Umudugudu wa Sangaza, yagize ati “Urebye kuva hano ugera aho dufatira imodoka itujyana i Ngoma, i Rwamagana cyangwa i Kigali, harimo urugendo rurerure. Usanga dukora ibirometero nka bitanu tugenda n’amaguru, tukaba twifuza nibura imodoka yajya iza ikagera hano ku kagari ka Ruhinga kuko byatworohereza cyane kandi haturuka abantu benshi.”

Yakomeje avuga ko bishimiye cyane kuba umuyobozi yabasuye biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe, birinda amakimbirano kuko bamenye ko bigira ingaruka ku gihugu ndetse na bo ubwabo no ku bana babo.

Gahunda yo kumva ibyifuzo by’abaturage mu igenamigambi rya 2020/2021 irimo kubera mu gihugu hose mu Nteko z’abaturage, ibyifuzo bazatanga akaba ari byo bizibandwaho cyane.

Mu gutanga ibitekerezo by’ibizashyirwa mu igenamigambi ry’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba rya 2020/2021, mushobora guhamagara izi numero zikurikira ku buntu: Intara: 3532; Nyagatare : 3064; Gatsibo: 3380; Rwamagana: 0788383636; Kayonza: 4157; Ngoma: 4132; Bugesera: 3240; Kirehe: 4137.

Munezero Jeanne d’arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities