Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo ya 162 mu gika cya 3, mbere y‟uko ingengo y‟imari ya Leta yemezwa burundu, Sena igomba gushyikiriza Umutwe w’Abadepite icyo ivuga ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.
Ingengo y’imari ya 2019/20 iziyongera ikava kuri miliyari 2,876.9 Frw yariho ikagera kuri miliyari 3,017.1 Frw, bigaragaza inyongera ya miliyari 140.1 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni muri urwo rwego ku wa 25 Gashyantare 2020, Inteko Rusange ya Sena iyobowe na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yagejejweho na Komisiyo ya Politiki y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko no 014/2019 ryo kuwa 30/06/2019 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020.
Hon. Nkusi Juvenal, Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yagejeje ku Nteko Rusange ibitekerezo kuri uyu mushinga w’ivugururwa ry’ingengo y’imari cyane cyane ubwo yawusuzumaga, yagaragaje zimwe mu mpinduka ziwurimo zirimo kuba nk’amafaranga ateganyijwe kwinjira ava imbere mu gihugu aziyongera kubera imigendekere myiza y’ubukungu no kunoza imicungire y’imisoro n’amahoro ndetse n’nguzanyo z’amahanga ziziyongera.
Hari kandi kuba amafaranga ateganyijwe gukoreshwa azongerwa mu bikorwa bitandukanye birimo nko gutangiza za Ambasade nshya za Doha muri Qatar, Rabat muri Morocco na Accra muri Ghana; hari kandi gutanga umusanzu wunganira ubwisungane mu kwivuza no kongera ishoramari rya Leta n’ibindi…
Nk’uko byagaragajwe ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2019 ryagenze neza aho amafaranga yinjiye angana na miliyari 1,578.8 mu gihe hari hateganyijwe kwinjira miliyari 1,554.2; iyarenzeho akaba angana miliyari 24.6. Amafaranga yakoreshejwe harimo n’ay’ishoramari rya Leta mu mpera z’Ukuboza 2019 yanganaga na miliyari 1,507.1; akaba arengaho miliyari 10.5 ugereranyije n’ayari ateganyijwe gukoreshwa ariyo miliyari 1,496.6.
Sena yashimye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari riri ku kigero gishimishije kandi igaragaza imishinga n’ibikorwa bikeneye gukomeza kwitabwaho.
Ku bwumvikane busesuye Sena yashyigikiye ivugurwa ry’umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko no 014/2019 ryo kuwa 30/06/2019 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020, maze ibitekerezo byatanzwe bigahita bishyikirwa Umutwe w’Abadepite bikazitabwaho mu gihe hazaba hatorwa itegeko.
Ubwanditsi
