Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tegura urugendo rwawe ubyitondeye, ibiciro byaratumbagijwe

Mu gihe Guverinoma yafashe ingamba zo kurekura ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi ntara, abantu bafite amatsiko menshi yo kugera i Kigali, abandi bakumbuye iwabo. Icyo buri wese akwiye kumyenya ni ugutegura urugendo rwe akirinda kugenda nta gahunda ifatika afite.

Ibiciro by’ingendo byarahindutse cyane, ku buryo hari n’aho biri hafi kwikuba kabiri. Mugenzi zirikana kandi ko nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yok u wa 2 Kamena 2020 yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu Turere.

Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.

Muzirikane kandi ko Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

Panorama.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities