Mu gihe Guverinoma yafashe ingamba zo kurekura ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi ntara, abantu bafite amatsiko menshi yo kugera i Kigali, abandi bakumbuye iwabo. Icyo buri wese akwiye kumyenya ni ugutegura urugendo rwe akirinda kugenda nta gahunda ifatika afite.
Ibiciro by’ingendo byarahindutse cyane, ku buryo hari n’aho biri hafi kwikuba kabiri. Mugenzi zirikana kandi ko nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yok u wa 2 Kamena 2020 yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu Turere.
Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.
Muzirikane kandi ko Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.
Panorama.rw
